Sobanukirwa byinshi ku irusanwa ry’amagare rya Tour Du Rwanda kuva ryatangira gukinwa mu Rwanda kugeza magingo aya mu 2026.
Irushanwa ry’amagare riri mu mukino ikunzwe ndetse utanatinya kuvuga ko ryamaze kwigarurira imitima ya benshi by’umwihariko Tour Du Rwanda kuko buri mwaka usanga abanyarwanda baritegereje ari benshi bibaza agashya kaba kajemo kuri iyo nshuro ndetse no kumenya aho igare rizanyura bityo buri wese akaba yabona uko ahitamo aho azarebera igare.
Muri iyi nkuru yacu tugiye kubereka amateka ya Tour du Rwanda kuva yatangira gukinwa.
Tour Du Rwanda ni irushanwa mpuza mahanga rizenguruka igihugu hakoreshejwe amagare, iri rushanwa si iryavuba kuko ryatangiye kugeragezwa mu myaka yakera ahagana mu 1970.
Ahagana mu 1977 Karemera Pierre wakoraga muri Minisiteri y’umuco na siporo afatanyije na bagenzi be, bashinze ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ndetse banaryandikisha muri Afurika. Umukino watangiye uko ku ruhande rw’abanyarwanda watangiye uko, ndetse hatangira n’amarushanwa mato mato yahuzaga uduce tw’u Rwanda nka Tour de L’Est, Tour de Volcano ndetse n’irindi ryajyaga mu Majyepfo.
Mu 1987, u Rwanda twitabiriye imikino nyafurika yabereye muri Kenya, ndetse bituma abayobozi b’uyu mukino mu Rwanda bahakura igitekerezo cyo gushinga isiganwa rinini rizenguruka u Rwanda rwose.
Menya igihe Tour du Rwanda yatangiriye
Irushanwa ry’amagare rya Tour du Rwanda ryakinwe bwa mbere mu 1988 rikaba ryarakinwaga n’abanyonzi b’amagare bahano iwacu mu Rwanda ndetse hakanatumirwa n’abandi banyonzi bo mu bihugu by’abaturanyi aribyo Tanzania, Burundi na Uganda.
Mu 1988 ubwo Tour Du Rwanda yakinwaga bwa mbere yahise yegukanwa na Celestin N’Dengeyingoma, iy’umwaka wakurikiyeho mu 1989 yegukanwe na Omar Masumbuko, mu 1990 Tour du Rwanda yegukanwe na Faustin Mparabanyi.
Kubera ibihe bibi U Rwana rwanyuzemo Tour Du Rwanda yarahagaze kuva mu 1991 kugeza mu 2000, Tour du Rwanda yongeye gukinwa mu 2001 yegukanwa Bernard Nsengiyumva. Tariki ya 6 Nyakaga 2025 ni bwo inkuru mbi yaenyekanye ko uyu Bernard Nsengiyumva yitabye Imana.
Tour Du Rwanda yo mu 2002, 2003, 2004, 2005 zose zegukanwe na Abraham Ruhumuriza akaba arinawe ufite aka gahigo ko kwegukana Tour du Rwanda inshuro 4 zikurikiranya mu gihe itari yakabaye mpuza mahanga ngo ishyirwa ku cyiciro cya 2.2 dore ko yaje no kwegukana n’iyo mu 2007 nyuma yiyo mu 2006 yari yegukanwe n’umunya Kenya Peter Kamau, Tour Du Rwanda yo mu 2008 yegukanwe na Adrien Niyonshuti.
Mu 2009 Tour du Rwanda yagizwe mpuzamahanga
Mu 2009 ubwo Tour Du Rwanda yagirwaga mpuzamahanga ikazamurirwa urwego igashyirwa kuri 2.2 byabaye nk’ibihindutse ku banyonzi b’igare ubwo aho nkoresha umunyonzi wumve umukinyi w’igare, abakinnyi b’igare bariho icyo gihe byababanye umusozi muremure wo kwurira kugira ngo byibuze hagire umunyarwanda wongera kwegukana Tour Du Rwanda byasabye imyaka 5.
Tour Du Rwanda yo mu 2009 yegukanwe na’umunya Marocco Adil Jelloul, iyo mu 2010 yegukqnwe n’umunya Eritrea Daniel Teklehaimanot, iyo mu 2011 yegukanwe n’umunya Amerika Kiel Reijenen, iyo mu 2012 yegukanwe n’umumnya Afurika yepfo LillDarren (2012), Girdlestone Dylan (2013), Ndayisenga Valens (2014,2016), Nsengimana Jean Bosco (2015), Areruya Joseph (2017), Mugisha Samuel (2018), Kudus Merhawi (2019), Testatsion Natnael (2020, 2022), Rodriguez Cristian (2021), Mulubrhan Henok (2023), Joseph Blackmore (2024) na Fabien Doubey watwaye iherutse gukinwa ya (2025).
Tour Du Rwanda yuyu mwaka izatangira ku cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026.

