Kuri uyu Kane iseka rusange rizwi nka Genz Comedy Show riraza kugaruka aho riza kuba ryatumiwemo abanyarwenya ndetse bakomeye n’umuhanzi Makanyaga Abdul.
Mu gitaramo cy’urwenya kizwi nka Genz Comedy show cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2026 kiraza kuba cy’atumiwemo umusizi Junior Rumaga, Manyaga Abdul ndetse n’umunyarwenya Soloba usanzwe umenyerewe muri Cinema Nyarwanda by’umwihariko muri filime zikorwa ndetse zikanatunganwa na Killerman.
Iki gitaramo cy’urwenya gitegurwa na Fally Merci kiba cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye aho usanga ibyamamare ariho bisoreza umunsi wabo wo ku wa Kane dore ko ibi bitaramo by’iseka rusange bitegurwa kabiri mu kwezi buri wa Kane w’icyumweri cya kabiri.
Muri iki gitaramo cyo kuri uyu wa Kane biteganyijwe ko kandi bamwe mu banyarwenya b’ibyamamare bo muri Genz Comedy show harimo Umushumba, Isacal, Dudu, Rumi, Muhinde ndetse n’abandi nabo bazasetsa abazaba bitabiriye iri seka rusange.
Kwitabira iri seka rusange biragusaba inoti ya 5,000Frw ahasanzwe muri VIP ni 10,000Frw naho muri ya myanya y’imbere ya VVIP ni 20,000Frw.
Kugura itike ni ugukanda *797*30*10# cyangwa ukanyura kuri website ya www.genzcomedyshow.com ubundi ugahitamo itike ikunogeye. Nk’ibisanzwe iki gitaramo kibera muri Camp Kigali aho amarembo aba afunguye guhera saa 6:00 PM.
