Gen Maj Salutani Makenga Umugaba mukuru w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko iki gihugu kiyoborwa n’abantu b’injiji bica abaturage.
Ibi yabitangarije m’ubutumwa yahaye abarwanyi bashya 7.532 ba AFC/M23 bari bamaze igihe batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Tshanzu, Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ku wa 8 Gashyantare 2026.
Yagize ati “Igihugu cyacu kiyobowe n’injiji ziri i Kinshasa, zafashe igihugu bugwate, zishe igihugu, ibintu byose zarabisenye, zishe abaturage. Leta yica abaturage bayo, Abanye-Congo bahungiye mu mahanga, abandi bahungiye imbere mu gihugu.”
Gen Maj Makenga yasobanuye ko abarwanyi ba M23 bafashe intwaro kugira ngo bahagarike ibitagenda byose mu gihugu, amenyesha abarangije imyitozo ko iyo ari yo mpamvu nyamukuru igiye gutuma basanga bagenzi babo ku rugamba.
Yabamenyesheje ko bafite inshingano yo kurwanira gucyura impunzi z’Abanye-Congo; zaba iziri mu mahanga n’iziri imbere muri RDC, hanyuma bakongera kubaka igihugu gifite igisirikare cyiza, gifite abaturage bubahwa, nacyo ubwacyo kikubahwa.
Ati “Mugende mufashe igihugu cyanyu, mufashe abavandimwe banyu, abavandimwe bacu bamaze imyaka myinshi baba mu mahanga, bagaruke, babeho mu mahoro. Tubohore igihugu cyacu, tucyubake, tugire igihugu cyubashywe, abaturage bubashywe, tugire igisirikare cyiza.”
AFC/M23 yasobanuye ko aba barwanyi bahawe imyitozo y’abakomando nka bagenzi babo barenga ibihumbi binjiye muri iri huriro muri Nzeri na Ukwakira 2025. Mu bumenyi bagararagaje harimo ubwo kurwanisha ingingo z’umubiri.
Muri RDC imirwano irakomeje mu bice bitandukanye by’iki gihugu hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta Wazalendo, FDLR, FARDC, FDNB na AFC/M23 yo irwana ivuga ko iharanira uburenganzira bwabanye-Congo.