Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yahaye impanuro itsinda ry’abapolisi 160 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo, aho yabasabye gukora akazi neza kinyamwuga.
Izi mpanuro yazibahaye k’umunsi w’ejo washize ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2025 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Yabasabye kugera ikirenge mu cy’abababanjirije kugira ngo bakomeze guhagararira igihugu neza, bakora neza akazi kinyamwuga, bagakorana ubushake n’ikinyabupfura ndetse no kubahiriza amabwiriza y’ababayobora no kuzakorana n’abandi batandukanye bazaba bakorana.
Aba bapolisi baritegura kujya gusimbura bagenzi babo barangije igihe cy’umwaka bari muri ubwo butumwa.
