Umwuga wo guhosting wari utunze benshi ushobora kuba ugiye gukurwaho mu Rwanda

Umwuga wo Guhosting (hosting) ushobora kuba ugiye gusigara ari umugani mu Rwanda,  bigendanye n’amakuru atandukanye arikugenda avugwa kuri uyu mwuga wari umaze guhindura ubuzima bw’abantu benshi harimo n’abigitsina Gabo.

Mu munsi ishize ni bwo kumbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangaza makuru bitandukanye hacicikanye amakuru yavugaga ko hosting ari uburyo bwo gucuruza abana babakobwa yewe ngo harimo n’abatujuje imyaka y’ubukure ngo bityo ko uyu mwuga ugomba gufatirwa ingamba zikomeye harimo n’uko ushobora kuba ugiye gucibwa mugihe kitari icyakera nkuko tugiye kubigarukaho muriyi nkuru yacu cyangwa hagafatwa izindi ngamba zitandukanye kuri uyu mwuga.

Nyuma y’uko bivuzwe cyane mu itangazamakuru ko muri uyu mwuga habamo habamo ibikorwa bigayitse byo gucuruza abana babakobwa amakuru avuga ko n’inzego z’ubuyobozi zaba zaratangiye kugenzura uby’uyu mwuga harebwa uburyo ukorwamo.

Ubundi Hosting ikorwa ite? Ikorwa na bande?

Hosting ni umwuga ukorwa n’abagabo ndetse n’abagore ukaba uzwiho ko ubamo amafaranga menshi kuko hari aho usanga uwa hositinze mu kabari runaka ahabwa asaga miliyoni 1 mu ijoro rimwe.

Hosting ni umuwuga ukorerwa mu tubari dutandakanye ariko higanjemo udukomeye kuko akabari gato cyangwa kakiri kwiyubaka biba bigoye ko kabona amafaranga yo kwishyura umuhositer by’umwihariko abamaze kwandika izina rikomeye muri uyu mwuga.

Umuhositer akora akazi ke mu buryo butandukanye bitewe n’uko aba yumvikanyeho n’umukoresha we hari aho usanga umusore cyangwa umukobwa wa hostinze aba yumvikanye n’umukoresha we ufite akabari kugabana inyungu yabonetse kuri uwo munsi ya hostinze aho usanga bagabana ku bashyize ku ijana urugero ugasanga uwahostinze wenda azatwara nka 20 kw’ijana y’inyungu.

Akenshi umuhoster iyo ari mukazi aba azenguruka mu bantu ku meza atandukanye kuko aba ari umusitari cyangwa ari umukobwa mwiza abantu bishimira cyane kuba abari kumwe nawe bityo bagakomeza kwinywera kukinyobwa buri wese ari kunywaho k’ubwinshi kuko baba banezerewe no kumubona.

Umuhoster kandi anyuzamo agafata indangurura majwi akajya k’urubyiniro ruba rwateguwe abayina umuziki agasusurutsa abantu yewe akajya ananyuzamo abo azi bari aho akajya abavuga mumazina bityo ibinyobwa bigakomeza kunyobwa higanjemo ibisembuye amatara y’amabara atandukanye nayo agakomeza kunyuranamo ababyina umuziki n’abo bakawubyina uwasohokanye n’umukunzi we bashyiramo ingwatira bakayibyina kakahava.

Ubundi buryo bukoreshwa mu kwishyura abahostinze ni uburyo bwo kumvikana bakishyurwa amafaranga imbumbe hatabazwe ibyinjiye ndetse ubu buryo bukaba aribwo bukunda gukoreshwa ahenshi.

Iyo umuhoster ari icyamamare urugero ari umuhanzi cyangwa wenda umunyamakuru cyangwa aba mubindi bisata bimufasha kumenyekana ibi bituma aba ahenze kuko usanga aba afite abantu benshi bamuzi bityo bigatuma baza kunywera mu kabari ya hositinzemo ari benshi.

Hari abantu benshi bafata uyu mwuga nko gucuruza abakobwa cyangwa bakabihuza n’umwuga w’uburaya, mu gushaka gutohoza byinshi kuri aya makuru nafashe urugendo n’amafaranga yajye nsohokera mu tubari twinshi twiganjemo utubamo hosting ariko nk’ijisho ry’umunyamakuru hari ibyo nabonye ndetse akaba arinabyo ndimo kugenda mbaganizaho mu mfunyamfunyo.

Muri urwo rugendo nakoze rwantwaye agatubutse kuko kugira ngo ubashe kwigondera agacupa kamwe k’ikinyobwa ubashije biba bitoroshye kuko usanga ibiciro byakubwe kabiri cyangwa Gatatu ugereranyije n’ibiciro bisanzwe hari n’aho usanga agacupa kamwe gato ka Muttsing kagura 5000 frw.

Aho nabashije kugera nasanze uyu mwuga ukorwa n’abantu bigaragara ko bakuze muri make bagejeje imyaka y’ubukure haba abagabo cyangwa abagore, ariko hari naho iyo umukobwa ariwe wa hositinze usanga hari abagabo barekereje ngo baze kumutahana, ariko iki gitekerezo ntiwapfa kukigira udatunze agatubutse.

Ngo iyo umuhoster amaze kumvikana na bosi we amafaranga ajya mukazi ke abo negereye babakobwa bo bavuga ko mubyo bumvikana n’abakoresha babo haba hatarimo kubacuruza ngo kuko ntawe babwirango wicuruze ngo kuko n’uwabikora yaba abikoze k’ubushake bwe ngo ariko baba batabitumwe.

Nyuma rero y’ibimaze iminsi bivugwa kuri uyu mwuga biravugwa ko inzego nkuru z’igihugu zatangiye gutunga itoroshi muri uyu mwunga bishobora kuvamo ko wahagarikwa cyangwa ugahabwa undi murongo wakorwamo, dore ko uyu mwuga nawo umaze guhindurira abasore n’inkumi abakirigita faranga kuko usanda uwa make yishyurwa 100k mu ijoro rimwe kandi wenda ugasanga akora inshuro 8 mukwezi ugasanga yinjiza nka 800,000Frw buri kwezi,

Kubamaze kubaka izina bo bahagurukira mubihumbi 500Frw kugeza kuri miliyoni 1 cyangwa kurenza bitewe n’uwo ariwe n’akabari akariko k’umunsi umwe.

Ntiwavuga kandi umwuga wo guhosting ngo nurangiza wibagirwe amazina y’abo byahiriye harimo nka Semuhungu Eric, Muyango Cloudine, Kamaro ndetse n’abvandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *