Priscilla yabwiye umugabo we Juma Jux amagambo asize umunyu, amwifuriza isabukuru nziza y’umwaka umwe bamaze barushinze nk’umugabo n’umugore, kuri ubu bakaba bafitanye umwana umwe.
Abinyujije kuri Instagram ye, Priscilla yashimiye Juma Jux ku bwa buri kimwe amukorera birimo kumuzanira ibyishimo mu buzima.
Ati “Umwaka umwe w’urukundo, guseka n’ibindi byiza hamwe n’umuntu nkunda! Ni wowe mpamvu iminsi yange iba myiza. Ndiyumva nk’aho ari ejo hashize dutegura ahazaza hacu turi kumwe. None ubu turi kubibamo kandi ni byiza kurusha uko nabitekerezaga.
“Isabukuru nziza, urakoze kuri buri kimwe mugabo wange. Ndagukunda Juma Jux.”
Juma Jux akibibona, yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo amusaba ko yapakira ibikapu ejo bakerekeza i Dubai kwizihiza iyi sabukuru.
Umuhanzi Juma Jux yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zamushyize ku gasonero k’umuziki muri Afurika harimo nk’iyitwa ‘Enjoy’ yakoranye Diamond Platnumz kuri ubu ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 156 ku rubuga rwa Youtube mu gihe kingana n’imyaka 2 irengaho gato imaze kuri urwo rubuga.