Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri:Uwera Jean Mourice yagizwe umuvugizi wa Guverinoma w’ungirije binezeza abatari bake

Jean Mourice Uwera wari usanzwe ari umunyamakuru kuri SK FM yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma wungirije asimbuye Alain Mukuralinda witabye Imana mu 2025.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu yegize Jean Mource Uwera umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, uwera yari asanzwe ari umuyobozi wa SK FM ya Samu Karenzi ndetse n’umunyamakuru aho yakoraga ikiganiro cya Front Line gitambuka buri gitondo.

Uwera Jean Mourice yageze kuri SK FM avuye kuri RBA aho yabifatanyaga no kuba umuyobozi wa Magic FM, Uwera yakunzwe cyane mugusoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda, Uwera kandi ni mukuru wanyakwigendera Jay Polly.

Indi mirimo Uwera Jean Murice yakoze itandukanye n’itangazamakuru ni uko yakoze muri Hotel imwe iherereye mu karere ka Musanze ahazwi nko mu Kinigi ho yavuye agaruka kuri RBA.

Uwera kugirwa Umuvuizi wa Guverinoma wungirije byanejeje benshi dore ko yari asanzwe ari umunyamakuru wibanda cyane k’ubusesenguzi bw’amakuru ya Politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *