‘Nta kanunu ko gusama’ Miss Nishimwe Naomie yihanangirije uwavuze ko amaze igihe atarabyara

Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yahaye gasopo uwavuze ko amaze igihe akoze ubukwe ariko kugeza n’ubu akaba atarabyara.

Ni ubutumwa bwanditswe kuri X n’uwitwa Edman Ishimwe, aho yagiye ati “Umwaka urashize n’undi uratashye Miss Naomie akoze ubukwe, ariko nta kanunu ko gusama.”

 

Naomie akibibona yahise amusubiza amuha gasopo, amusaba kumwubaha kuko kubyara kwe atari umushinga rusange.

Ati “Ninde wagushize gukurikirana ubuzima bwange? Inda yange (gutwita kwange) ntabwo ari umushinga rusange…”

Miss Naomie n’umugabo we Michael Tesfay barushinze mu Ukuboza 2024, nyuma y’uko bari bamaze igihe bakundana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *