Umuhanzi Kitoko Bibarwa agiye guhurira mu gitaramo kimwe na Bwiza Emerance mu gitaramo gisingiza Intwari z’u Rwanda.
Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda ruzirikana Intwari z’Igihugu, abagize uruhare rudasanzwe mu kubohora, kubaka no kurengera indangagaciro z’igihugu. Muri uyu mwaka wa 2026, uyu munsi uzizihizwa ku nshuro ya 32, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Inkingi z’Iterambere”, igaruka ku ruhare rukomeye indangagaciro z’ubutwari n’ubumwe zigira mu iterambere rirambye ry’igihugu.
Mu kwizihiza uyu munsi w’Intwari biteganyijwe ko abahanzi babiri Bwiza Emerance na Kitoko Bibarwa ari bamwe mubazasusurutsa abazaba bitabiriye uwo muhango aho uzaba wabereye ku rwego rw’Igihugu.
Kitoko Bibarwa afite indirimbo yaririmbiye umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame yitwa ‘Thank you Kagame’ ugenekereje mu kinyarwanda ni ukuvuga ngo ‘warakoze Kagame’.
Bwiza afatanyije na Bruce Melodie nabo bafite indirimbo baririmbiye Perezida Paul Kagame yitwa ‘Ogera’.
