Impanuka ikomeye mu Ruzinduko rwa Perezida wa RDC Flex Atoine Tshisekedi i Kananga mu murwa mukuru wa Kasai

None ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026, i Kananga mu murwa mukuru wa kasai habereye impanuka ikomeye yaturutse mu itsinda ry’Imodoka (Cortege) ryari riherekeje Perezida wa RDC Flex Atoine Tshilombo, mu ruzinduko rw’akazi yakoreye i Kananga.

Ni amakuru yakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga no mubitangaza makuru kuri uyu wa Kabiri ko itsinda ry’imodoka ryari riherekeje Tshisekedi ko hari imodoka zagonganye bityo bikaza gutera impanuka, amakuru aturuka mu bari aho iyi mpanuka yabereye yemeza ko iyi mpanuka yabaye, iyi mpanuka yabaye mu gihe uru rugendo rw’umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwari rurimo gutegurwa.

Ni impanuka yaturutse k’umurungo w’imodoka zari ziherekeje Perezida wa RDC, hari harimo iz’umutekano iz’abanyamakuru n’izabayobozi bari bamuherekeje, ibi byaje gutuma haba akajagari mu rugendo rwe.

Kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru inzego z’umutekano za RDC ntabwo zari zari zakagize icyo zitangaza kuri aya makuru cyangwa ngo ziyemeze, ariko andi makuru yizewe akaba avuga ingamba z’umutekano zahise zikazwa muri ako gace maze uruzinduko rwa Tshisekedi rukaza gusubikwa by’agatenyo ndetse n’urwabandi bayobozi bari bamuherekeje.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi muri Kasaï Central rwari rugamije:
gukurikirana imishinga y’iterambere ry’ibikorwaremezo,
kuganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku bibazo by’imibereho myiza y’abaturage,
no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’igihugu mu gace kamaze igihe karahuye n’ibibazo by’ubukungu n’umutekano.

Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bagaragaje ko ibi bibaye byongera kugaragaza akamaro ko kunoza byimbitse umutekano w’ingendo z’abakuru b’ibihugu, cyane cyane mu bihe by’ingendo z’imbere mu gihugu, ahakunze kugaragara imbogamizi z’ibikorwaremezo n’imiyoborere y’imodoka z’abayobozi.

Biteganyijwe inzego zishinzwe umutekano za RDC ziza gusohora itangazo rivuga kuri iyi mpanuka mu rwego rwo gushyira umucyo kuri ayamakuru ndetse no gukumira ibihuha byavugwa n’abantu batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *