Mu ijoro ryo k’umunsi w’ejo washize ku wambere rishyira irya none ku wa kabiri Bruce Melodie yatumijeho The Ben bahurira munama ya bombi nyuma y’iyarimaze guhuza Management zo kumpande zombi ikarangira batumvikanye.
K’umunsi w’ejo ku wambere tariki ya 19 Mutarama 2026 ni bwo umuhanzi Bruce Melodie yasohoye integuza y’igitaramo cye kizazenguruka intara enye z’u Rwanda ndetse muri iyo nteguza ashyiramo ko azaba arikumwe na The Ben, nyuma gato y’uko iyi nteguza igiye hanze The Ben yahise atanagaza ko ayo makuru ari Fake News.
Nyuma y’uko The Ben atangaje ko ari ibihuha impande zombi zatangiye kuganira abo k’uruhande rwa Bruce Melodie babaza abo k’uruhande rwa The Ben impamvu bise ibihuha igitaramo Bruce Melodie yari amaze guteguza abakunzi be abanyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Ibiganiro byo kuri telefone byarangiye impande zombi zaganiraga zemeranyije ko zigomba guhurira munama bakaganira imbona kubone bagashaka umuti w’ikibazo kiri hagati y’impande y’impande zombi kuko ubwo The Ben yatumiraga Bruce Melodie mugitaramo cye cya ‘The Nu-Year Groove’ cyabaye tariki ya 1 Mutarama 2026 mu masezerano bagiranye hari harimo ko uyu The Ben nawe azemera ubutumire bw’igitaramo cya Bruce Melodie kizazenguruka igihugu gitenyijwe kuzaba mu mpeshyi ya 2026. Ndetse mu itohoza LAVERITE twakoze twaje kumenya ko Bruce Melodie yari yemeye kujya yishyura The Ben miliyoni 10 Frw zokwitegura bigitaramo, ni ukuvuga ko buri gitaramo The Ben azaririmbamo yari yemerewe miliyoni 10 Frw zo kwitegura dore nawe mu gitaramo cye yahaye Bruce Melodie amafaranga yo kwitegura igitaramo n’ubwo bari bemeranyije iby’ubufatanye ku mpande zombi.
Muri iyo nama yabereye kw’i Rebero yahuje 1:55 AM n’abo kuruhande rwa The Ben haganiwemo byinshi bitandukanye ariko 1:55 AM ikitsa cyane kugusaba The Ben gusiba story ye yari yashyize kuri Istogarame yavuguruzaga ko The Ben atazakora na Bruce Melodie mugitaramo cye yise ‘2026 Summer Country Tour’ ariko uruhande rwa The Ben ruza kubyanga bavuga ko Bruce Melodie yasohoye iyi nteguza y’igitaramo atabanje kuyimwereka ngo ayirebe kuko we mugitaramo cye yari yamutumiyemo ko buri nteguza yabanzaga kuyimuha akayireba. Iyi nama kandi yari yitabiwe na Coach Gael mu buryo bw’amashuho kuko kuri ubu uyu Coach Gael ahereye muri Leta z’Unzwe Ubumwe za Amerika aho ari muri gahundaze zitandukanye harimo n’izishoramari ahafite.
Uruhande rwa The Ben kandi rwakomeje gutanga impamvu zitandukanye zerekana ko batagomba gukuraho ubutumwa buvuguruza ko aba bahanzi bombi bazahurira mu gitaramo kimwe, ndetse bakomeza batanga impamvu nyinshi dore ko aba k’uruhande rwa The Ben hari n’aho bavuze ko bo batigeze bishibira imvugo z’abari bari k’uruhande rwa Bruce Melodie batangaje nyuma y’igitaramo, mugisa nk’aho ari ukwiregura 1:55 AM nayo yavuze ko hari abanyamakuru bari k’uruhande rwa The Ben na bo batangaje ibitarashimishije uruhande rwa Bruce Melodie ndetse umuyobozi wa 1:55 AM Kenny Mugarura yahakanye yivuye inyuma iby’amakuru yavugaga ko 1:55 AM hari itsinda ry’abanyamakuru baba barishyuye ngo rijye inyuma ya Bruce Melodie ubwo yatumirwaga mu gitaramo yari yatumiwemo na The Ben.
Uruhande rwa The Ben kandi rwavuze ko n’iyo bakumvikana gukorana muri ibyo bitaramo ko habaho ubwumvikane bakazagabana abakoresha imbuga nkoranyambaga (Influener) ndetse n’abanyamakuru bagomba kujya ku mpande zombi.
1:55 AM yo yakomeje kugaragaza impungenge nyinshi ivuga ko uku kuvuguruza ko The Ben na Bruce Melodie bazahurira mu bibitaramo byateguwe na Bruce Melodie ko hari bamwe mu batera nkunga bashobora ku bacika, dore ko mu makuru Laverite.rw twamenye twamenye ko hari bamwe mubaterabnkunga b’iki gitaramo bari batangiye guhindura imitekerereze harimo no kudakorana na 1:55 AM yari yateguye iki gitaramo ibabwira ko ari ibitarama bizaba birimo The Ben.
Ni inama yamaze igihe kirekire ariko irangira impande zombi zombi zitumvikanye ndetse uruhande rwa The Ben rwanze gusiba iyo post.
Iyo nama ikimara kurangira Bruce Melodie amaze kubona ko binaniranye yahise ahamagara The Ben kuri Telefone amusaba ko bahura bakaganira nk’abantu babagabo imbona nkubone bonyine nta wundi muntu uhari, The Ben ntiyazuyaje yahise yemera ndetse bahita bemera guhura muri iryo joro.
Iyi nama yahuje Bruce Melodie na The Ben yamaze isaha n’iminota 15 yatanze umusaruro wari witezwe hakorwa ibyari byananiye abari bahuriye mu nama yari yabaye mbere.
Muri iyi nama Bruce Melodie yasabye The Ben ko yasiba post yavuguruzaga ko bazahurira mu bitaramo bimwe biteganijwe mu mpeshyi y’uyu mwaka ariko The Ben akomeza kubyanga ariko agakomeza kwibutsa Bruce Melodie ko amukunda ariko ko hari ibyo atishimiye, ubwo iyi nama yari igeze kure Buruce Melodie yabwiye The Ben ko amaufashije yakuraho iyo post maze bakabona ubuganira k’ubyo The Ben yifuzaga ko byakosoka, The Ben yageze aho yumva ibyo mugenzi we Bruce Melodie yamusabaga maze Post irayisiba aba bombi bikaba bitaganijwe ko bazahurira mu yindi nama izaba yiga ku bintu bitandukanye.