The Ben yeretse Bruce Melodie ko atari agafu k’imvugwa rimwe yanga kujya mu gitaramo yari yamutumiyemo

Umuanzi Mugisha Benjamin wamamaye mumuzili nka The Ben yanyomoje amakuru yari yatangajwe na Bruce Melodie ko bazahurira mu bitaramo byataguwe na Bruce Melodie.

Abinyujije kumbuga nkoranyamabaga ze ku gicamunsi cyo kuri uyu mbere umuhanazi Bruce Melodie ni bwo yatangaje ko hari igitaramo azahuriramo na The Ben mu mpeshyi y’uyu mwaka, iki gitaramo kikaba cyitwa ‘2026 Summer Country Tour’.

Nyuma y’uku Bruce Melodie abitangaje The Ben nawe yahise ajya kuri konte ye ya Isitogarame ahasanzwe hanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 (Story) avuga ko ari amakuru yibinyoma(Fake News).

The Ben anyomoje ibi mu gihe Bruce Melodie we yari yamaze kubitangaze ndetse nabamwe mu bakunzi babo batangiye kwishimira iyo ntambwe bari bateye nyuma yiyo bateye tariki ya 1 Mutarama 2026 bahurira mu Gitaramo cyari cyateguwe na The Ben yari yise ‘The Nu-Year Groove’.

Amakuru atugeraho avuga ko kugirango Bruce Melodie yemere kujya muri icyo gitaramo yari yaremeranyije na The Ben ko bazahurira muri iki gitaramo kizazenguruka u Rwanda, ndetse Bruce Melodie akaba yarahawe amafaranga yose yo kwitegura icyo gitaramo yahuriyemo na The Ben.

Amakuru agera kuri LAVERITE.RW avuga ko Bruce Melodie yari yarumvikanye na The Ben ko azajya amuha miliyoni 10 zo kwitegura buri gitaramo yagombaga kujyamo, bikaba rero byaje gutungurana ubwo The Ben yatangazaga ko ari ibihuha ibi byateye benshi kwibaza icyaba cyabimuteye kandi amakuru avuga ko ibiganiro byari byamaze kurangira.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru 1:55 AM ireberera inyungu za Bruce Melodie ntabwo yari yakagize icyo itangaza kuri aya makuru, iyi 1:55 AM niyo ifatwa nk’iya mbere mukureberera inyungu (Management) z’abahanzi hano mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *