FERWAFA yikomye abafana ba APR FC bigaragambirije ku biro byayo, Akantu ku kandi mu byaranze umukino wavutsemo imvururu

Al-Merreikh yanganyije na APR FC m’umukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona umukino urangiye havuka imvururu kuri sitade, harimo n’abafana bigaragambirije imbere y’ibiro bya FERWAFA.

Ni umukino wabaye k’umunsi w’ejo washize ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026. Ni umukino wabonaga ko amakipe yombi yakaniye dore ikipe yari gutsinda yari guhita isatira cyane amakipe ayiri mbere.

Ni umukino watangiye ubona ko ikipe ya APR FC irikwataka cyane izamu rya Al-Merreikh, ku munota wa 28 Al-Merreikh yabonye Kufura itaragize icyo itanga.

Al-Merreikh yari yakomeje kwataka izamu rya APR FC cyane k’umunota wa 32 yabonye koruneri yatewe na Aboubacar Bacir ariko ntiyagira icyo itanga.

Igice cyambere cyarangiye ari ubusa k’ubusa, ndetse n’iminota ibiri y’inyongera ntacyo yakozwemo gihambaye ku makipe yombi.

Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko abakinnyi b’amakipe yombi ntakindi babwiwe uretse gushaka igitego kuko igice gisatira izamu cya buri kipe wabonaga ko kiri gukora cyane kurusha mugice cya mbere.

K’umunota wa 46 APR FC yabonye kufura ariko itaragize icyo itanga gihambaye k’umunota wa 54 Al-Merreikh SC yabonye kufura yatewe na Rijaniana Nicolas ariko umuzamu Piere umupira awushyira muri Koruneri yatewe na Aboubacar Bacir ariko ntiyagira ikivamo gihambaye.

K’umunota wa 59 APR FC yabonye koruneri 2 zikurikiranya ariko zitagize icyo zitanga, k’umunota wa 64 Al-Merreikh SC yabonye koruneri yatewe na Aboubacar Bacir ashaka imitwe y’abagenzibe ariko ntibyakunda.

K’umunota wa 67 umutoza Darco Novic utoza Al-Merreikh yahawe ikarita y’umuhondo kubera amagambo yabwiraga umusifuzi w’igitambaro.

Umutoza wa APR FC yaje gukora impinduka aho Dauda Youssif na Denis Omedi binjiye mukibuga basimbuye Mugisha Gribert na Memel Dao, k’umunota wa 82 Ouattra wari wagize umukino mwiza n’ubwo atabashije gutsindira igitego APR FC yahaye umwanya Hakim Kiwanuka.

K’umunota wa 88 APR FC yabonye kufura yaje kuvamo igitego cyanzwe n’umusifuzi wo kuruhande, aho Ruboneka Jean Bosco yahisemo gutera iyi kufura ayipashe Douda maze atera umupira uremereye mu izamu maze umupira uruhukira mu nshundura maze umusifuzi wo kuruhande yanga iki gitego avuga ko habayemo kurarira.

K’umunota wa 90 Al-Merreikh yaje kubona koruneri yatewe na Aboubacar Bacir ariko ntiyagira icyo itanga.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye ari ubusa k’ubusa, umusifuzi yongeyeho iminota 5, k’umunota wanyuma winyongera APR FC yabonye kufura yatewe na Douda ariko umupira awutera hejuru y’izamu.

Umukino ukirangira abakinnyi ba APR FC bahise birukira k’umusifuzi baramusagarira bayobowe na kapiteni Niyomugabo Cloude dore ko we yahise ahabwo ikarita y’umuhondo ariko abashinzwe umutekano bari bari aho hafi bahise babacungira umutekano babasha kuva mukibuga.

Ni mugihe kandi abafana ba APR FC bari barakaye cyane bamwe bari bagiye hafi y’aho abasifuzi basohokera ubona ko ntakindi bagamije uretse kubagirira nabi.

Ni mugihe kandi hari abandi bafana bari bagiye gukora imyigaragambyo kubiro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Ibi bikorwa bigayitse byanenzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA mu itangazo basohoye banenga iki gikorwa cyakozwe n’abafana ba APR FC, dore ko muri iryo tangazo FERWAFA nayo yavuze ko abafana ba APR FC bigaragambije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *