Mgemana Charles wari usanzwe ari umuganga wa Rayon sports yitabye Imana azize uburwayi.
Iyi nkuru ibabaje yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026.
Mugemana Charles yari amaze igihe kirenze amezi abiri arwariye mubitaro bya CHUK kuko tariki ya 22 Ukwakira 2025 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwiye cyane amakuru yavugaga ko Mugemana Charles arwariye mubitaro bya CHUK kandi ko yari arembye.
Urwibutso kuri Mugemana Charles n’ibyo wamumenyaho
Mugemana Charles yari amaze imyaka 30 ari umuganga wa Rayon sports kuko yatangiye kuyivurira abakinnyi mu 1995. Icyo gihe Rayon sports yatozwaga n’umutoza witwa Rudasingwa Longin. Mugemana Charles akaba yarazanwe muri Rayon sports na Paul Ruhamyambuga, wari Perezida wa Rayon sports icyo gihe.
Mu 2006 ikipe yitwaga Les Citadins [Ubu yahindutse AS Kigali] Saidi wari Perezida wayo yigeze kwegera Mugemana Charles amusaba ko yajya kuyibera umuganga ariko arabyanga.
Mu kiganiro yagiranye na igihe mu 2018 Mugemana Charles yavuze ko yanze ubusabe bwamujyanaga muri AS Kigali.
Yagize ati “Naramubwiye nti ntabwo byankundira kuko n’ubwo ndi umukozi ndi n’umufana wa Rayon Sports kandi burya umufana ntawe umugura. Ubwo rero nshobora kuba nicaye ku ntebe ya Les Citadins, Rayon Sports yatsinda igitego nkitera ibicu.”
Mugemana yari atuye mu Murenge wa Rwezamenyo akaba yari umuforomo wabyigiye. Akaba yari afite ivuriro rye ku giti cye aho yari atuye kuko iyo yabaga atari mu kazi ka Rayon Sports, yabaga arikoramo.
Mugemana Charles kandi yakoze amahugurwa menshi ajyanye no kuvura abakinnyi yamufashishije kuba atabarutse yari ku rwego mpuzamahanga.
Mugemana Charles kandi yari umubyeyi w’umuririmbyi kazi Queen Cha wagize ibihangano byakunzwe n’abanyarwanda mugihe cye.
Muri Werurwe kandi uyu mwaka wa 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yashimiye Mugemana Charles ku myaka 30 yari amaze ayivura.
Mugemana Charles yatwaranye na Rayon sports ibikombe bitandukanye birimo n’Igikombe cya CECAFA cyo mu 1997, icyo gikombe Rayon sports yagikuye muri Zanzibar akaba ari nayo kipe yonyine rukumbi yo mu Rwanda yabikoze, iki gikombe abantu benshi bakunze kwibeshya bavuga ko Rayon sports yagitwaye mu 1998 ariko Rayon sports yagitwaye tariki ya 27 Ukuboza mu 1997.
Abarayon kandi ntibazibagirwa ko iyo umukinnyi yavunikaga bo bahangayitse babaga bategereje kumva ku maradiyo yabo igihe uwo mukinnyi azamara haze y’ikibuga cyemejwe na muganga Mugemana Charles cyangwa akemeza ko imvune idakanganye ko umukinnyi agomba guhita agaruka mu kibuga.
Ushaka kwamamaza business yawe watuvugisha kuri 0792070858.
Services dutanga.
.Kwamamaza
.Amatangazo yo kubika
.Amatangazo ya cyamunara
.kuyobora ibitaramo, inama (MC)
. Graphics Design
. Gufungura YouTube channel
.Dutanga stage kubifuza gukora itangazamakuru
Ukeneye zimwe muri izi services watuvugisha kuri 0792070857.

