FERWAFA yirukanye Adel Amrouche kubera umusaruro nkene, ihita itangira urugendo rwo gushaka umutoza mushya w’Amavubi

Umutoza Adel Amorouche watozaga Amavubi yamaze kwirukanwa na FERWAFA.

Ni amakuru yatangiye kwandikwa ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo washize ku wa Kabiri aho yavugaga ko Adel Amrouche watozaga Amavubi ko yaba yamaze kwirukanwa kuri izi nshingano zo gutoza Amavubi.

Ibi byaje bishimangirwa n’itangazo ryasohowe n’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA mu ijoro ryo kuri uyu wakabiri rishyira irya none ku wa Gatatu.

Iri tangazo ryavugagako Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA rimeneyesha abanyarwanda bose cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru ko, Bwana Adel Amrouche, yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo.

Soma itangazo ryose

Mbere gato y’uko iri tangazo risohoka Laverite.rw tawari twakiriye amakuru yemezaga neza ko uyu mutoza yamaze kwirukanwa kubera umusaruro nkene, ibi bigashamangirwa n’agaka kane mu itangazo ryasohowe na FERWAFA aho bagize bati “Turamushimira ku bw’akazi yakoze kandi tumwifurije amahirwe masa muri gahunda ze zo mu bihe bizaza.”

Adel Amrouche yirukanwe mu Mavubi nyuma y’amezi 10 yari amaze ayatoza kuko muri Gashyantare 2025 ariho yasinye amasezerano y’imyaka 2 atoza Amavubi.

Mu mikino 8 yari amaze gutoza Amavubi yatsinzemo umukino umwe anganya umwe atsindwa itandatu, ni ukuvuga ko mu manota 24 yakiniye yabashije kubona mo 4 andi 20 arayatakaza.

Hari andi makuru avuga ko icyasembuye umwanzuro wo kumwirukana ari uko amaze igihe iwe mubirihuko ariko akaba yararengeje igihe maze akaza kwigira inama yo kujya gusura abakinnyi babanyarwanda nk’impamvu yo gutinda kwe mu biruhuko.

Muri icyo gihe FERWAFA yandikiye Adel Amrouche imubwirako yataye akazi ariko ngo iyo baluwa ntiyayiha agaciro.

Andi makuru atugeraho kandi avuga ko ubuyobozi bwa FERWAFA bwahise butangira gushaka umutoza uzatoza Amavubi mu mikino y’amajonjora y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda, aya majonjora akaba azatangira muri werurwe 2026.

Ushaka kwamamaza business yawe watuvugisha kuri 0792070858.

Services dutanga.

.Kwamamaza
.Amatangazo yo kubika
.Amatangazo ya cyamunara
.kuyobora ibitaramo, inama (MC)
. Graphics Design
. Gufungura YouTube channel
.Dutanga stage kubifuza gukora itangazamakuru

Ukeneye zimwe muri izi services watuvugisha kuri 0792070857.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *