Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwakiriye abakinnyi n’abafana bayo bishimira igikombe cya ‘Super Cup 2025’ baherutse gutwara, ndetse babwirwa ahagahimbazamusyi bahabwa.
Kuri uyu wambere tariki ya 12 Mutarama 2026 ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahuye n’abakinnyi ndetse n’abafana mu musangiro wabereye kimihurura kuri Senior Officers Mess.
Ni umuhango wari witabiriwe na Chairman w’iyi kipe ya APR FC Brig.Gen Déo Rusanganwa ndetse General Alexis Kagame, CDS Gen Mubaraka Muganga niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango.
Iyi kipe ya APR FC iherutse kwegukana igikombe kiruta ibindi hano mu Rwanda cya ‘Super cup’ itsinze yihanangirije mukeba wayo Rayon sports ibitego 4:1.
Amakuru mpamo agera kuri Laverite.rw n’uko nyuma y’uko iyi kipe itwaye iki gikombe ubuyobozi bwa APR FC bwemereye buri mukinnyi agahimbazamusyi Kangana 1000$ uyashyize mu mafaranga y’urwanda ni arengaho gato miliyoni 1,450,000 Frw.
Umufana wa APR FC uzwi nka Rujugiro niwe wasusurukije abari bitabiriye uyu muhango wo kwishimira igikombe cya Super cup 2025 iyi kipe yatwaye.
Ushaka kwamamaza business yawe watuvugisha kuri 0792070858.
Services dutanga.
.Kwamamaza
.Amatangazo yo kubika
.Amatangazo ya cyamunara
.kuyobora ibitaramo, inama (MC)
. Graphics Design
. Gufungura YouTube channel
.Dutanga stage kubifuza gukora itangazamakuru
Ukeneye zimwe muri izi services watuvugisha kuri 0792070857.
