Sports ni kimwe mubikorwa bihuza abantu benshi aboroheje ndetse n’abakomeye, bakarusho kwubaka ubushuti ndetse no kwishima, muri iyi nkuru yacu tugiye kugaruka ku bagore bagezweho b’abanyamakuru cyangwa abakobwa bakurura abagabo cyane kuri ku kibuga cyangwa ahabereye imikino y’umupira w’amaguru.
Ni kenshi cyane uburanga bw’abakobwa buba bushobora gutuma igikorwa wateguye cyitabirwa n’abatari bake by’umwihariko ab’igitsina gabo, rero no muri sports ni uko aho usanga hari abana babakobwa birwanyeho bakinjira mu itangaza makuru rya siporo bikabahira cyangwa bamwe ntibibahire, kubera za ruswa z’igitsina zagiye zivugwamo kubangavu bashaka kwinjira mu itangaza makuru ry’imikino, nk’aho uba ushobora gusaba ikiganiro umunyamakuru akakubwira ko umusanga iwe murugo n’ahandi hatandukanye.
Reka turebere hamwe abakobwa ba 6 cyangwa abagore ba 6 ubu bagezweho bakurura abagabo kuri sitade mugutangira umwaka wa 2026, turahera ku mwanya wa 6 tumanuka, aba nibo Laverite.rw twabateguriye bigendanye n’imyaka 7 umunyamakuru wacu amaze akurikira ibibera kubibuga.
6.Usanase Sylivie Sano: Uyu Sylivie yinjiye mu itangaza makuru hagati mu mwaka wa 2023 atangirira ku ISHUSHO TV ndetse akaba yarakoze imenyereza mwuga (stage) kuri Magic FM, akaba yaravuye kuri ku ISHUSHO TV ajya kuri The choice live ikorera kuri YouTube kuri ubu akaba akorera kuri YouTube channel ye yashinze.
Akaba azwiho kuba ari umufana wa APR FC byahebuje, ntiwakwibagirwa kandi ko yanyuze ku Ishoti tv, uyu nawe ni umwe mu banyamakurukazi ba sports batanga icyizere bigaragara ko badakomeje kwivangira no kugaragara mu dutiku twahato na hato mu myaka ine iri imbere nawe yaba amaze kugera ahashimishije mu itangaza makuru ry’imikino mu Rwanda.
5.Atete Mousa Pouline: Uyu yinjiye mu itangaza makuru mu mpera za 2022 atangirira kuri Flash tv na Sana Radiyo byose akaba abikorera byombi, ni umwe mu banyamakuru kazi abatanga icyizere ko mumyaka 5 irimbere ativangiye yazaba ari umwe mu banyamakuru ngenderwaho muri sports Nyarwanda.
4.Mugiraneza Josiane uzwi nka Vida: uyu akaba yarinjiye mu itangaza makuru hagati mu mwaka wa 2023 akorera ku mbuga nkoranya mbaga ze bwite zirimo Vida sports.
Mu 2024 ni bwo yagize amahirwe yokwerekeza kuri Rwanda Magazine y’umunyamakuru umaze igihe kitari gito mu itangaza makuru by’umwihariko mu mafoto bwana Renzaho Christopher, akaba yarahakoze igihe kingana n’amezi atatu, azagukomereza kuri channel ye ya YouTube yitwa Vida sports TV kuri ubu ikurikirwa n’abasubscriberes barenga ibihumbi 14.
Uyu nawe ni umwe mu bana babakobwa utanga icyizere mumyaka yahafi ko azakora itandukaniro mugihe atakwivangira, dore ko yatangiye no kwambuka imbibi z’u Rwanda akora amakuru y’imikino.
3.Ishimwe muhayimpundu Adelaide uzwi ku gatazirano ka Ida: Uyu ni umwe mu banyamakuru kazi b’imikino birwanyeho cyane ndetse bikaza no kumuhira kuko nyuma yo kujya mu irushanwa rya Miss Rwanda rya 2022 ntibimuhire yaje kubona amahirwe yokwerekeza kuri Radio10 na Tv10.
Ubwo yiyamamazaga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, Ishimwe yabwiye Igihe ko aramutse yegukanye ikamba yakoresha ijwi abonye mu kuvuganira siporo y’abagore by’umwihariko umupira w’amaguru.
Ku wa 25 Ukwakira 2022 nibwo Radio10 na TV10 berekanye umunyamakuru mushya w’imikino ari we Ishimwe Adelaide.
Uyu Ishimwe Adelaide akaba azwiho kuba umufana wa Chelsea yo mu Bwongereza byahebuje ndetse na Rayon sports yo mu Rwanda.
2.Umuhoza Cynthia Naissa: Uyu Cynthia Naissa kuri ubu akora kuri SK FM ya Samu karenzi ariko akaba yaratangiriye itangaza makuru kuri RBA nyuma yo kurangiza Mashuri ye muri kaminuza y’u Rwanda ya Huye yaje kwerekeza kuri Radio y’abaturage ya Rubavu asimbuye uwitwa Tuyishime Gribert, Cynthia Naissa yageze kuri Radio ya Rubavu ahembwa umushara ungana n’ibihumbi 200 Frw ho yavuye yerekeza kuri SK FM yari imaze kumwongerera umushara tuzi ariko bitari ngombwa ko dutangaza.
Akaba azwiho kugira ikemero cyiza cyahebuje cyangwa taye tugenekereje.
Kuri ubu uwoTuyishime Girbert yari yarasinbuye akaba yarasubiye kuri Radio ya Rubavu nyuma y’uko uyu Cynthia Naissa ahavuye.
1.Confidente: Uyu ni umwe mubana babakobwa b’abanyamakurukazi binjiye mu itangaza makuru rya sports vuba aha, ariko ukabona ko batanga icyizere cy’ahazaza.
Uyu nawe ni umwe mu bana babakobwa mugihe batahura n’ibicantenge ngo nabo bacike intege bashobora kuzahirwa, kuko n’ubwo biba bigaragara ko ari mushya mu itangaza makuru rya sports aba atanga icyizere cy’ejo hazaza mu itangaza makuru ry’imikino.
Kuri ubu akaba afite Channel Podcast ye yitwa Sports Corner Podcast ikurikirwa n’abaterenze 3,400 subscribers.






