Kuri uyu wagatatu Al-Merreikh yakiriye Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, umukino urangira Al-Merreikh yigaranzuye Musanze FC yari yayibanje ibitego bibiri.
Akantu ku kandi mu byaranze umukino mu nyandiko.
Ni umukino watangiye sa cyenda zuzuye ikipe ya Musanze FC mu minota yambere niyo yageragezaga gukinira imbere ry’izamu rya Al-Merreikh cyane, ariko amakipe yombi yahabwaga amahirwe yo kwegukana amanota atatu.
Ku munota wa gatandatu w’umikino Hussein Shabani Tshabalala wa Musanze FC yazamukanye umupira neza ahereza Ntijyinama Patrick(Mbogamizi) ariko amusubije umupira umusifuzi asifura ko yaraririye.
K’umunota wa 9 Musanze FC yaje kubona igitego cyayo cyambere cyatsinzwe na Hakizimana Thity ku burangare bwa ba myugariro ba biri ba Al-Merhk, nyuma yo gutsindwa iki gitego Al-Merreikh yakomeje gushaka uko yakwishyura iki gitego yubaka uburyo buvamo igitego nkaho Fady Sidiki Coulibaly yakase santere imbere y’izamu hakabura umukinnyi wa Al-Merreikh witeguye gushyira mu izamu.
Ku munota wa 16 Al-Merreikh yabonye kufura yari iri kumurongo w’urubuga rw’amahina nyuma y’ikosa ryari rikorewe Fenohasina Gilles, iyi kufura yaje guterwa Fenohasina ariko Shabani Hussein wa Musanze FC akuraho n’umutwe, ku munota wa 18 Al-Merreikh yabonye koruneri ariko itagize ikivamo gihambaye.
Ku munota wa 20 Al-Merreikh yabonye kufura yatewe Abderratif Adam Mussa Adam ariko ntihagira ikivamo gihambaye, ku munota wa 23 Aboubacar Bacir wa Al-Merreikh yatunguye umuzamu wa Musanze FC aramushota ariko umuzamu akora save ikomeye umupira awushyira muri Koruneri ariko nayo itagize ikivamo gihambaye.
Ku munota wa 25 Al-Merreikh yabonye kufura yatewe na Gapiteni Wah Michael Le Grand Dia ariko abakinnyi ba Musanze FC umupira bawukuraho, ku munota wa 24 Yvan Marcel Dicoume Kouyate yahawe ikarita y’umuhondo nyuma y’amakosa yari amaze gukora, umusifuzi yahise anatanga kufura yatewe na Idris Babajide Fatokun ariko ubwugarizi bwa Musanze FC bwari buhagaze neza umupira buwukuramo.
Umukino ugeze ku munota wa 30 umukino wahagazeho iminota mike kubera abakinnyi ba 2 ba Al-Merhk bari bari kuvurwa n’Abahanga nyuma y’uko Bose bari bagize ikibazo cyimvune aribo Faissar Abakar na Janard Mbemba, ku munota wa 34 Al-Merreikh yakoze impinduka aho Faissar Abakar wari wagize alkabazo kimvune yasimbuwe na Nicolas.
Ku munota wa 39 Hussein Shabani yatsindiye igitego cya kabiri Musanze FC ku ishoti rikomeye yari ashoteye kure y’urubuga rw’amahina, iminota 45 isanzwe y’igice cyambere yarangiye umusifuzi yongeraho iminota 2.
Igice cya mbere cyarangiye Musanze FC ifite ibitego byayo bibiri k’ubusa bwa Al-Merreikh.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka kuruhande rwa Al-Merreikh aho Idris Babajide yavuye mu kibuga asimbuye na Tajeldin Sadawi, ni igice cya kabiri cyatangiye ubona ko ikipe ya Al-Merrekh yahinduye umuvuno mu buryo bw’imikinire by’umwihariko mu gice gitaha izamu cyayo.
Ku munota wa 54 Hussein Shabani wa Musanze FC yacenze ba myugariro ba Al-Merhk ariko ateye mu izamu umupira umuzamu awukuramo, ku munota wa 58 Al-Merreikh yabonye koruneri ariko nayo itagize ikivamo gihambaye nyuma y’uko bari bafashe umwanzuro wo kuyipasanya.
Ku munota wa 61 Al-Merreikh yabonye kufura nyuma y’uko Charles Nonso Nzediegwe akoreye ikosa Aboubacar Bacir wa Al-Merreikh.
Ku munota wa 61 Yvan Marcel yahawe ikarita itukura nyuma y’amakosa yari akoreye mu rubuga rw’amahina afata umupira ku bushake, umusifuzi yahise atanga na Penalite yinjijwe neza na Aboubacar Bacir, kiba igitego cya mbere cya Al-Merreikh.
Ku munota wa 65 Umutoza wa Musanze FC yari yatangiye kurushwa yakoze impinduka 2 icyarimwe aho Christivie Bioko yinjiye mu kibuga asimbuye Charles Nonso Nzediegwe ndetse na Muhire Anicet yinjira mukibuga asimbuye Hussein Shabani wari wagize umukino mwiza.
Ku munota wa 67 Al-Merreikh yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Gilles Razafimaro, nyuma yo gutsinda iki gitego abakinnyi ba Al-Merhk bakomeje kwataka cyane izamu rya Musanze FC aho wabonaga ko Darico Novic utoza Al-Merreikh yatangiye gushyira imbaraga cyane mu gice gisatira izamu.
Ku munota wa 74 umutoza wa Al-Merreikh yakoze impinduka aho Aboubacar Bacir yahaye umwanya Abdallah Ahmed, k’umunota wa 74 umunyezamu wa Musanze FC yakoze save nziza umupira awushyira muri Koruneri ku ishoti rikomeye yari atewe, iyi koruneri yari ibonetse kuruhande rwa Al-Merreikh nayo ntacyo yatanze.
Kumunota wa 83 Musanze FC yakoze izindi mpinduka 2 icyarimwe aho Kwihangana Cedekia yinjiye mu kibuga asimbuye Mutsinzi Charles naho Katembo Luvira Dolvin asimbura Hakizimana Thity.
Ku munota wa 88 Al-Merreikh yabonye koruneri yatewe na Nicolas ariko ntiyagira icyo itanga, iminota 90 isanzwe y’umukino yararangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, umusifuzi yongeyeho iminota ine y’inyongera.
Muri iyo minota 4 y’inyongera niho Al-Merreikh yabonye kufura ndetse na Katembo Lubira wari winjiye mu kibuga asimbuye ahabwa ikarita y’umuhondo.
Iyi kufura yo k’umunota wanyuma yatewe neza na Nicolas maze isanga Daba Sugoba ahagaze neza ahita ashyira mu izamu n’umutwe kiba igitego cya 3 cya Al-Merreikh.
Umukino warangiye ari ibitego bitatu bya Al-Merreikh kuri bibiri bya Musanze FC yari yabonye mu gice cya mbere ariko mugice cya kabiri ikananirwa kubirinda ahubwo igakubitwa ibitego bitatu.
