Mu gihe habura iminsi mike ngo abana bajye mu biruhuko by’igihembwe cya mbere cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, hateguwe amarushanwa ngarukamwaka agamije kugaragaza impano bifitemo.
Ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa binyuze kiganiro gikorwa n’ Umunyamakuru Assiati Mukobwajana kikaba kigaruka ku Burenganzira bw’Umwana, gisanzwe gica kuri Televiziyo ya Isango Star. Aya marushanwa akaba Agiye kuba ku nshuro ya Munani.
Abana barushanwa mu kwandika no gusoma neza ururimi rw’Ikinyarwanda, kuririmba, gucuranga, kubyina, gushushyanya ndetse no kuvuga imivugo. Abana bitabira irushanwa Bagomba Kuba bari munsi y’imyaka 18 abakobwa n’abahungu, ni bo baba bemerewe kuyitabira.
Ubwo aya marushanwa yatangiraga gutegurwa, hari hagamijwe kuzamura impano z’aba bana no kubafasha kubona aho bidagudurira mu gihe cy’ibiruhuko bisoza buri mwaka.
Akorwa hateganijwe gufasha abana kuzamura impano zabo no kubafasha kwidagadura bigirira n’ikizere”uyu mwaka aya marushanwa afite insanganyamatsiko igira iti “Ijwi ry”umwana mukurengera ibidukikije” Abazarushanwa mu gushushanya no ku kuvuga imivugo, bazagaruka ku nkuru zirengera Ibidukikije.
Iri rushanwa rikunze kwakira abana barenga 70, kuko habamo impano nyinshi muri buri gice hahembwa abana 3, ariko na buri mwana witabiriye atahana ibikoresho by’ishuri, birimo amakaye n’Ibindi, binafasha ababyeyi cyane kuko n’ibikoresho byarahenze, Isango Star yifuza kubahemba ibirenze ibyo, arinayo mpamvu bashishikariza abafatanyabikorwa kubashyigikira, aya marushanwa akazajya ahoraho.”
Abana bifuza kwitabira Aya marushanwa ,Kwiyandikisha hakoreshwa sms kuri 0728830411 bikaba byaratangiye tariki ya 1 bikazasozwa tariki 15 Ukoboza, abiyandikisha bandika amazina, icyiciro n’imyaka kuko batarenza imyaka yavuzwe haruguru, Biteganyijwe ko aya marushanwa azaba tariki ya 20 n’iya 27 Ukuboza 2025 mu gihe ibihembo, biteganyijwe gutangwa tariki ya 3 Mutarama 2026.

