Gatsibo:Umwarimu yasanzwe munzu yiyahuye nyuma y’imyaka ibiri n’igice atabana n’Umugore we

Hakizimana Justin wo mu karere ka Gatsibo yiyahuye nyuma y’imyaka irenga ibiri n’igice atabana n’Umugore we, ndetse asiga amaze no kwishyura amadeni nyuma y’uko umugore we batabanaga yanze kumusinyira ngo afate inguzanyo.

Ni amakuru yakwiye cyane ku mbuga nkoranya mbaga ku munsi w’ejo ku wa kabiri, nyuma y’uko Hakizimana yari yiyahuye ku munsi wo ku wa mbere tariki 1 Ukuboza 2025.

Uyu mugabo w’imyaka 49 yari umwamirimu ku kigo cy’amashuri cy’itorero rya Anglican E.P Taba, amakuru atangwa n’abaturage yemeza ko uyu mugabo yari amaze imyaka irenga ibiri n’igice ishyira itatu atabana n’umugore we, intandaro yo gutandukana n’umugore we akaba ari amakimbirane bari bafitanye ndetse ko hari n’inguzanyo umugore ya Bank umugore we yari yarafashe nyuma akaza kuva mukazi yakoraga hanyuma umugabo aza gusigara yishyura iyi nguzanyo.

Nyuma ni bwo uyu umugabo yigiriye inama yo kujya kuba ahegereye aho yigishaga arinaho yiyahuriye.

Abaturage batanze amakuru bavuze ko icyaba cyateye uyu mugabo kwiyahura ngo amaze iminsi abwira umugore we ko yamusinyira inguzanyo yashakaga ariko akaza kubyanga.

Andi makuru kandi yatanzwe n’abaturage akaba avuga ko yari amaze iminsi ashaka undi mugore bakwibanira.

Ku munsi wo ku wa mbere mbere y’uko yiyahura yasize yandikiye ubutumwa abayobozi b’ikigo yigishagaho ababwira ko yakoze akazi neza, kandi akaba yarasize yishyuye amadeni yari afite aho yari atuye.

Mbere y’uko kandi yiyahura akaba yarasize ahanaguye amakuru ye yose yari muri Telefone ye bizwi nka Format mu ndimi z’amahanga.

Umuturage witwa Mpakaniye watanze amakuru nawe yashimangiye ko aba bombi batabanaga ndetse anashimangira ko amabakimbirane ariyo yatumye buri umwe ajya kuba ukwe.

Yagize ati ” ibyuko yabanaga n’umugere we sinabimenya ariko icyo nzi ni uko yikodesherezaga kw’isoko i Muhura atabana n’umugore.”

Uyu muturage agaruka kicyaba cyarateye gutabana kwaba bombi yagize ati “Urebye ni amakimbirane yo murugo buriya aba yatumye agenda akikodeshereza.”

Hakizimana Justin umurambo we wakuwe aho yari yiyahuriye na Police ndetse n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Uyu mugabo akaba yari atuye mu Mudugudu wa Mambaro, ariko urugo rwe yabanagamo n’umugore we ruka rwari ruherereye mu mudugu wa Rugarama, Akagari ka Taba umurenge wa Muhura ho mu karere ka Gatsibo.

Reba inkuru yose mu buryo bwa video

https://youtu.be/XKE5312k_fc?si=Mf9aepgwJt3BfojU

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *