Corneille Nangaa Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC, aherutse gutangaza ko we n’ihuriro ayoboye rya AFC/M23 ko bifuza impinduka mu miyoborere ya RDC ndetse n’izina ry’igihugu rigahinduka, ndetse intara zose zigahabwa ubwigenge mu buryo bwa ‘Fédéralismé’.
Ibi yabitagarije mu mahugurwa yabaye ku wa 27 Ugushyingo 2025 akaba yarabereye mu mujyi wa Goma, aho yasobanuriye abari bitabiriye aya mahugurwa ko AFC/M23 yifuza impinduka mu mitegekere y’iki gihugu, ndetse n’Intara zose zikazahabwa ubwigenge mu buryo bwa ‘Fédéralismé.’
‘Fédéralismé.’ ni iki? Sobanukirwa
Ubu buryo bwa ‘Fédéralismé.’ ni uburyo bw’imitegekere, aho intara cyangwa leta ishobora kugira ubuyobozi bwigenga, ikigenzurira umutungo wayo ariko hakaba n’ububasha igirwaho n’ubuyobozi bwo ku rwego rw’igihugu, hashingiwe ku Itegeko Nshinga, Nangaa Kandi yakomeje asobanura ko ‘Fédéralismé.’ ari uburyo bw’imitegekere, aho intara cyangwa Leta ishobora kugira ubuyobozi bwigenga, ikigenzurira umutungo wayo ariko hakaba n’ububasha igirwaho n’ubuyobozi bwo ku rwego rw’igihugu, hashingiwe ku Itegeko Nshinga.
Nangaa Kandi yakomeje asobanurira abari bitabiriye ayo mahugurwa ko AFC/M23 yifuza ko igihugu cyitwa RDC ubu cyahinduka RFC (Republique Fédéralé du Congo) mu rwego rwo kubahiriza imiyoborere ya fédéralismé.
Yagize ati “Icyerekezo cyacu nk’ihuriro ni uko icyitwa RDC uyu munsi kigomba guhinduka Republique Fédéralisme du Congo. Kandi nta bwoba dutewe no kubivuga. Ni yo mahitamo, ni icyerekezo.”
Corneille Nangaa ni kenshi cyane yagiye agaragara anenga imiyoborere ya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo agasobanura ko AFC/M23 ishyize imbere uburyo bwo kubaka inzego zose z’Igihugu kugirango gisubirane ijambo ku ruhando rw’amahanga, ndetse ntiyanahwemye kugaragaza ko ubwo ihuriro ayoboye rwa AFC/M23 ryatsinda urugamba bise urwo kubohora RDC, bazakuraho Prezida w’iki gihugu, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Corneille Nangaa Kandi aherutse gutangaza ko yibona nk’ushobora kuzayobora RDC, igihe byaba bibaye ngombwa.
Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru wa SBS News, Prue Lewarne, ubwo uyu munyamakuru yari amubajije niba yifuza kuba Perezida wa RDC.
Ubwo uyu munyamakuru yamubazaga iki yamubajije ati “Wumva waba Perezida wa RDC?”
Corneille Nangaa yamusubije ati “Ndi umunye-Congo mfite ubushobozi bwo kuba Perezida, bishobora kubaho Kandi nabyakira nk’inshingano.”
Nangaa Kandi yasobanuye ko mu bice biyobowe na AFC/M23 ubuzima bwagarutse by’umwihariko i Goma.