Musanze FC yakoreye ibyamfura mbi APR FC kuri sitade Ubworoherane, Akantu ku kandi mu byaranze umukino

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2025 ikipe ya Musanze FC yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 8 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iyitsinda ibitego bitatu kuri bibiri

Ni umukino watangiye kw’isaha ya sa cyenda zuzuye, wabonaga abakinnyi ba Musanze FC bari hejuru cyane y’abakinnyi ba APR FC kuko bari bari ku kibuga cyabo bamenyereye dore ko n’imvura yari imaze kugwa, k’umunota wa mbere APR FC yatangiranye kufura mu rubuga rwabo yatewe na Nshimiyimana Younusu, ku munota wa 5 Musanze FC yabonye Kufura yatewe na Ntijyinama Patrick maze Mathaba Lethabo ashyize mu izamu umupira awutera hanze.

Ku munota wa 6 Musanze FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Mutsinzi Charles, ni igitego cyabonetse giturutse ku makosa y’umunyezamu Pieri wa APR FC utavuganye n’abamyugariro be.

Ku munota wa 10 Mugisha Girbert yakase santere imbere y’izamu ariko abakinnyi ba Musanze FC bashyira umupirauri Koruneri yatewe na Ruboneka ariko ntihagira ikivamo.

Ku munota wa 12 APR FC yari kubona igitego cyo kugombora ku makosa yari akozwe n’umuzamu wafashe umupira ukamucika ugakubita igiti cyizamu.

Ku munota wa 13 APR FC yabonye Kufura yatewe na Fitina Omborenga ariko umupira unyura imbere y’izamu habura umukinnyi ushyira mi izamu, ku munota wa 17 Mugisha Girbert yateye ishoti ry’umutungurano umuzamu wa Musanze FC ariko umupira ujya muri koruneri yatewe na Ruboneka ariko ntihagira ikivamo, ku munota wa 18 APR FC yabonye Kufura yatewe na Ruboneka maze umupira usanga Souane ari imbere y’izamu ariko ashyize k’umutwe umupira unyura hejuru y’izamu.

Ku munota wa 19 Musanze FC yabonye koruneri yatewe na Mathaba Lethabo maze Shaban Hussein atsinda igitego cya’umutwe cyinjiye ku munota wa 20, ku munota wa 26 Musanze FC yabonye Andi mahirwe yari kuvamo igitego cya gatatu aho Mutsinzi Charles yateye umupira n’umutwe ukidunda imbere y’izamu maze uhita unyura hejuru y’izamu, ni amakosa yari akozwe n’abamyugariro ba APR FC ndetse n’umuzamu Ishimwe Piere wabonagako uburyo bwo kuvagana bwabaye buke.

Ku munota wa 29 APR FC yabonye koruneri yatewe na Ruboneka ariko Fitina Omborenga ashyize k’umutwe awutera hanze y’izamu, ku munota wa 30 Chabalala yateye umupira n’umutwe ariko unyura imbere y’izamu gato, ku munota wa 39 Katembo Lubila Delovin wa Musanze FC yateye ishoti mu izamu ariko umupira usanga Ishimwe Piere ahagaze neza umupira awushyira muri koruneri yatewe na Mathaba Lethabo maze umupira usanga Bizimungu Omar ahagaze neza ahita atsinda igitego cya gatatu cya Musanze FC, ni igitego cyinjiye ku munota wa 40.

Iminota 45 isanzwe y’igice cyambere yarangiye maze umusifuzi wa Kane yongeraho iminota ine y’inyongera, muri iyo minota y’inyongera APR FC yabonye mo Kufura yatewe na Ruboneka ariko Nsabimana Jean de Dieu umuzamu wa Musanze FC umupira awukuramo.

Igice cyambere cayarangiye ari ibitego bitatu k’ubusa bya Musanze FC.

Nyuma y’iminota ibiri igice cya kabiri gutangiye ku munota wa 47 Niyomugabo Cloude wa APR FC yahawe ikarita y’umuhindo kubera amakosa yari akozwe yanavuyemo kufura ya Musanze FC yatewe na Mathaba Lethabo ariko umuzamu umupira awukuramo.

Ku munota wa 48 William Togui wa APR FC yateye umupira mu izamu n’umutwe ariko umuzamu wa Musanze FC umupira awukuramo, ku munota wa 56 APR FC yabonye Kufura yatewe na Ruboneka ariko Yvan Marcel Dikoume Kouyate umupira awushyira muri Koruneri n’umutwe, ni koruneri yatewe na Ruboneka maze Ssekiganda wa APR FC ashose umuzamu wa Musanze FC akora Savu ikomeye umupira awushyira muri Koruneri nayo itagize icyo itanga.

Ku munota wa wa 64 w’umukino Murangamirwa Serge wa Musanze FC yitsinze igitego maze APR FC iba ibinye igitego cya mbere, ku munota wa 67 APR FC yabonye koruneri ariko nayo itagize icyo itanga.

Ku munota wa 69 umutoza wa Musanze FC yakoze impinduka za mbere aho Katembo Lubila Delovin yasohotse mu kibuga hinjiramo Tuyisenge Pacifique.

Ku munota wa 72 APR FC yakoze impinduka zambere aho Mugisha Girbert Brafinda yasimvuwe n’Umugamde Hakim Kiwanuka na none kandi ku munota wa 77 Musanze FC yakoze izindi mpinduka aho Hakizimana Thity yasimbuye Katembo Lubila Delovin.

Ku munota wa 82 Douda Yousif yahawe ikarita y’umuhondo kubera kugarura umupira n’intoki, ku munota wa 83 APR FC yakoze impinduka 2 icyarimwe aho Iraguha hadji yinjiye mu kibuga asimbuye Denis Omedi naho Ruboneka yasimbuwe Mahamadou Lamine Bah.

Ku munota wa 85 APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na William Togui, APr FC yakomeje kwotsa igitutu izamu rya Musanze FC ariko umuzamu wa Musanze FC akomeza kuba ibamba maze iminota 90 isanzwe y’umukino irangira ari ibitego bitatu kuri biburi bya APR FC.

Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota irindwi, muri iyo minota y’inyongera ku munota wa 5 umuzamu wa Musanze FC yakuyemo umupira wari kuvamo igitego maze umupira awushyira muri koruneri maze umuzamu ahita aryama hasi yitabwaho n’abaganga, ku munota wa 6 winyongera niho koruneri yatewe na Hadji ariko umuzamu wa Musanze FC yongera gukora Savu ikomeye.

Ku munota wa nyuma abakinnyi ba musanze bikanze ko umukino warangiye maze Mathaba Lethabo ajya guserebura mu kibuga maze umusivuzi amuha ikarita y’umuhondo kuko bitemewe kwinjira mu kibuga umukino utarangiye.

Ni igice cya kabiri ikipe ya Musanze FC yakinnye yugarira cyane, muri uyu mukino umuzamu wa Musanze FC Nsabimana Jean de Dieu yakoze Save 7 naho uwa APR FC akora 1 yonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *