“Nta ntwaro bacuriye ku kurwanya izagira icyo ikora.” Aline Gahongayire yahumurije Vestine utishimiye urushako

Aline Gahongayire yahaye isengesho Ishimwe Vestine waciye amarenga yo kuba ashobora kuba agiye gutandukana n’umugabo we Oedraogo baherutse gushyingiranwa imbere y’amategeko n’imbere y’Imana.

Nyuma y’amasaha make umuramyi Ishimwe Vestine uririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas ashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko atishimiye ubuzima arikunyuramo mu rushako rwe, Aline Gahongayire yaciye kuri konti ye ya Isitogarame ahumuriza Vestine mu isengesho.

Aline Gahongayire yavuze ko atesheje agaciro imbaraga zose mbi zarwanya umugambi w’Imana ku buzima bwa Vestine.

Yagize ati “Mfashe uyu mwanya, nka mukuru wawe mu rugendo rwo kuramya Imana, ntesheje agaciro imbaraga zose mbi zarwanya umugambi w’Imana ku buzima bwawe. Ijambo ribi ryose ryavuzwe ryavugwa cyangwa ryatekerezwa ku buzima bwawe, nditesheje agaciro mu izina rya Yesu.”

“Ku mavi yacu, aho niho haba inyegamo y’abaramyi ujye uhahungira”

Gahongayire yakomeje Vestine amubwira ko agomba guhora atekanye.

Yagize ati “Komera kandi uhore utekanye. Ndizera ko Yesu waguhaye ijambo rimwe, ari we ukongera noneho akaguha ijambo rishobora gucecekesha imiraba yose y’ubuzima bwawe.”

Aline Gahongayire kandi yasengeye Vestine avuga ko yanze ikibi cyose cyaba ku buzima bwe kandi ko ntwaro bacuriye ku murwanya izagira icyo imutwara.

Yagize ati “Nanze ikibi cyose cyakugirira nabi. Uzubaka, uzabyara, uzaheka, uzaramya kandi uzahimbaza Imana. Erega wahawe ijambo, kandi byemewe n’Uwaryivugiye. Guma mukubaho kwa papa wibyiza, Nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara.”

Gahongayire yasoje isengesho rye kuri Vestine amubwira ko amukunda.

Aline Gahongayire ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanye cyane muyitwa ‘Ndanyuzwe’ imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4 kuri konte ye ya YouTube mu myaka 6 ihamaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *