Rayon sports munzira zo guhagarikwa na FIFA umwaka n’igice itagura abakinnyi

Ikipe ya Rayon sports munzira zo guhagarikwa umwaka n’igice itagura abakinnyi kubera ibirego yagiye iregwa muri FIFA mu bihe bitandukanye.

Ikipe ya Rayon sports imaze igihe kitari gito iri mu bibazo byo gushaka uko yakwigobotora ingoyi y’ubyushobozi buke ndetse n’imiyoborere benshi badahwema kugaragaza ko itabereye iyi kipe ikunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda.

Mu bihe bigiye bitandukanye Rayon sports yagiye itandukana n’abakinnyi ndetse n’abatoza bayo, muri abo yagiye itandukana nabo hari abayireze kubera gutandukana bitubahirije amategeko cyangwa ibiri mu masezerano bagiranye.

Vuba aha iyi kipe iherutse gutandukana na Afhamia Lofti watozaga iyi kipe ndetse n’umwungiriza we Azuz Lotfi, nyuma yo gutandukana ni bwo hamenyekanye amakuru ko abahagarariye uyu mutoza biyemwje kurega Rayon sports muri FIFA kuko batubahirije ibikubiye mu masezerano bagiranye ubwo batangiraga gukorana yemwe Hussein Bubuni uhagarariye inyungu za Lotfi we ntatinya no kuvuga ko kukigero cya 99.9% Rayon sports itubahirije amasezerano y’uyu mutoza, akaba ariyo mpamvu bagomba guhita batanga ikirego.

Mu gihe barega Rayon sports iki cyaba ari ikirego cya Kane gisanga icyo barezwemo na Haringingo Français, Robertinho ndetse na Adulai Jalo bose bayireze ndetse bakanayitsinda.

Ibi bishobora kuviramo Rayon sports igihano cyo kutagura abakinnyi mu gihe kingana n’umwaka n’igice.

Itegeko rya FIFA rivuga ko igihe ikipe irezwe inshuro 4 mu myaka 2 itsindwa ihanishwa amasoko atatu akurikiyeho itagura abakinnyi ibi bingana n’umwaka n’igice itagura abakinnyi kabone n’ubwo yaba yarishyuye abayireze.

Ibi bivuze ko mu gihe Rayon sports yaregwa na Afhamia Lofti akayitsinda yahanishwa kumara umwaka umwe n’igice itagura abakinnyi.

Abakunzi b’iyi kipe batari bake bakomeje kwibaza ahazaza hiyi kipe ariko bikabashobera dore ko n’inama y’inteko rusange yari iteganyijwe ku wa Gatandatu w’iki cyumweru yasubitswe byari byitezwe ko izegurizawamo Twagirayezu Thadeo uyoboye iyi kipe ubu.

Rayon sports imaze imyaka irenga 5 idatwara igikombe cya Shampiyona ibi bikomeza kubabaza no gushengura imitima y’abakunzi b’iyi kipe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *