Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bakina imbere mu gihugu bageze mu mwiherero uri kubera kuri Hoteli ya FERWAFA yari imaze imyaka ikabakaba 8 yubakwa.
Nyuma y’uko ahari ejo ku wa kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2025 Umutoza w’Amavubi Adel AMOURCHE ahamagaye abakinnyi 25 bakina imbere mu gihugu, kuri uyu wa Gatatu berekeje mu mwiherero uri kubera kuri Hoteli ya FERWAFA iherereye i Remera.
Uyu mwiherero ugamije gufasha abakinnyi b’Amavubi bakina imbere mu gihugu kubafasha kurushaho kwitegura imikino mpuza mahanga iri imbere.
Mu bakinnyi bahamagawe hagaragaye mo amasura mashya ariko iryo benshi batinzeho ni umuzamu Kwizera Olivier wavugiwe kenshe ko yitwaye neza aho yakinaga bityo ko agomba guhamagarwa mu Mavubi kuko yabikoreye.
Iyi Hoteli ya FERWAFA Amavubi ari gukoreramo umwiherero, imaze igihe gito yuzuye nyuma myaka y’imyaka myinshi yubakwa ariko hakibazwa impamvu idatahwa, maze bigashobera ababibona, iyi Hoteli yari yatangiye kubakwa mu 2017.
Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ribonye ubuyobozi bushya buyobowe na Shema Fabrice, iyi Hoteli yahise itahwa ndetse irangira no gukoreshwa mu nyungu z’umupira.







