Umuhanzi Kitoko yashimangiye umubano afitanye na Meddy anahishura iby’Urusengero rwe

Error: Contact form not found.

Error: Contact form not found.

Umuhanzi Kitoko Bibarwa yagarutse mu Rwanda ahita atangaza amagambo kuri Meddy ndetse anahishura ko inshutiye yakadasohoka Meddy yashinze urusengero.

Nyuma y’imyaka 12 abarizwa mu Bwongereza, Kitoko Bibarwa yagarutse gutura mu Rwanda, aho yagarutse afite byinshi byo gusangiza abakunzi be, ndetse agaragaza uburyo afatanya n’inshuti ye ya kera Ngabo Medard Jobert [Meddy], mu ivugabutumwa ribera kuri murandasi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025, Kitoko yemeje ko Meddy yashinze urusengero rukorera ‘online’, rukora ivugabutumwa buri wa Gatandatu, kandi ko ari umwe mu baryitabira kenshi.

Ati: “Meddy yari asanzwe ari umuntu usenga, yari atarerura ngo avuge ngo ndakijijwe, ariko nkanjye twabaga turi kumwe yari umurokore. Ubu ni umugabo ufite umuryango mwiza. Ikirenzeho, afite urusengero rukorera kuri murandasi, turasenga buri wa Gatandatu.”

Kitoko avuga ko we na Meddy ari inshuti kuva bakiri mu rugendo rwo kwiyubaka mu muziki. Bamenyanye Meddy akiri umuhanzi ukizamuka afite indirimbo “Amayobera.”

Ati: “Twahuriye i Butare duhita tujya mu bintu byinshi ntashobora kuvugira hano. Ariko twajyanye no kuririmbira muri Afurika y’Epfo mu gikombe cy’Isi, icyo gihe badutoyemo, turagenda bituma turushaho kumenyana.”

Kitoko ageze mu Rwanda yitegura igitaramo azahuriramo na Devido tariki ya 15 Ukuboza 2025 muri Bk Arena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *