Ross Kana yateye ingabo mu bitugu Element ukomeje gushinjwa ikintu gikomeye n’abafana be

Umuhanzi ubifatanya no gutunganya imiziki Element mu bihe bitandukanye yagiye atungwa agatoki n’abakinzi be ko ataryoshya urubyiniro (stage) kubera ukuntu aririmba atuje.

Mu butumwa burimo amagambo akakaye, Ross Kana yikomye abakomeje kwibasira Element, agaragaza ko abavuga ko Element atazi kuririmba ku rubyiniro bose nta n’umwe umurusha kuko Element ari umuhanzi mwiza cyane.

‎Yagize ati “Elee reka nkubwire ikintu! Uri umuhanzi mwiza kandi ufite ijwi ryiza! Njyewe buri munsi nkwigiraho byinshi mu bumenyi ufite bwo kuririmba. Nta n’umwe muri ibyo bigoryi washobora kuririmba neza cyane nk’uko ubikora.

‎”Kandi gukora neza urubyiniro (stage) bituruka mu burambe. Urabarenze. Prodution iri hejuru, kuririmba birenze. Ikintu kimwe bashoboye ni ukwicara bakavuga ubusa….”

‎Ubu butumwa Ross Kana yabwanditse asubiza ubwo Element yari yanditse avuga ko ubu nyuma y’uko abantu bamushinje kugira imbaraga nke ku rubyiniro, ubu yatangiye gukora imyitozo kugira ngo yisumbureho.

‎Ibi kandi Element yabyanditse nyuma y’uko mugenzi we Prince Kiiiz nawe yari yanditse ubutumwa asaba abahanzi kujya bubaha abafana babo bagakora imyitozo ihagije mbere y’uko bajya ku rubyiniro, kuko bajyayo bagakora ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *