Umuhanzi wo muri Uganda, Weasel Manizo yongeye gutera imitoma umugore we Teta Sandra, amubwira amagambo aryoheye amatwi amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Abinyujije kuri Instagram, yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko ku mwamikazi w’umutima wanjye, Teta Sandra. Buri munsi ndi kumwe nawe biba ari umugisha, kandi uri inshuti yanjye magara, imbaraga zanjye n’impamvu yanjye ikomeye yo guseka. Warakoze kuba wowe. Ndagukunda kuruta uko amagambo yabivuga.”
Ni ubutumwa yanditse nyuma y’uko bongeye kujya bagaragara mu ruhame bahuje urugwiro, nyuma y’intambara zavuzwe mu rugo rwabo mu minsi yashize.
Aho uyu Weasel Manizo yigeze gukubita uyu mogere we akamwangriza isura, ndetse nyuma y’ibi hari n’ashusho yagiye hanze Teta Sandra agonga umugabo we k’ubushake.
Teta Sandra ni umunyarwanda kazi uba mu gihugu cya Uganda, kaba yarashakanye na Weasel Manizo.


