Umuhanzi Richard Nick waririmbye ‘Niwe’ yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka 17, Ahita atangaza amagambo akomeye kuri Prezida Paul Kagame

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 atagera mu Rwanda.

Richard Nick Ngendahayo yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 3 Ugushyingo 2025, aho yakiriwe n’abaramyi batandukanye barimo Gaby kamanzi, Fanny Wibabara na Aline Gahongayire.

Richard ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ubwo yageraga ku kibuga cy’indege yavuze ko akunda Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse avuga ko agiriwe amahirwe yokugira umuntu w’umwihariko yamutumira mu gitaramo cye.

Umunyamakuru yamubajije ati “Ugize amahirwe yo gutumira, ni uwuhe muntu w’umwihariko watumira.”

Yamusubije agira ati “Ngize amahirwe yo gutumira umuntu w’umwihariko, Perezida wa Repubulika ndamukunda cyane.”

Uyu muhanzi Richard Nick Ngendahayo yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ‘Wemere Ngushime’ imaze imyaka 15 isohotse imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1,400,000, ntiwavuga indirimbo z’uyu muhanzi ngo wibagirwe iyitwa ‘Niwe’ yashyiye ahagaragara ku wa 30 Ukuboza 2008, ikaba imaze kurebwa inshuro Miliyoni 2,700,000.

Richard Nick Ngendahayo yaje mu Rwanda mu myiteguro y’igitaramo cye yise ‘Niwe Healing Concert’ kizabera muri Bk Arena Ku wa 29 Ugushyingo 2025, Uyu muhanzi k’urubuga rwe rwa YouTube akaba akurikirwa (Abasubscribers) barenga ho gato ibihumbi 72.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *