Bamwe mu bahanzi bakomeye bo muri Tanzania barimo Diamond Platnumz, Juma Jux, Zuchu, Alkiba n’abandi batandukanye bikomwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga babashinja guterera agati mu ryinyo bakirengagiza ibiri kubera mu gihugu.
Bavuga ko nk’abantu bakurikirwa n’abantu benshi kandi babereye urugero benshi by’umwihariko urubyiruko, batakabaye bariturije muri iki gihe imyigaragambyo yari ikomeye bakanga kugira icyo bakora bakoresheje ijwi ryabo.
Bagaragaza ko ari ibintu biteye isoni kuba bataragaragaje uruhare rwabo, nyamara mu gihe igihugu kizaba cyasubiye mu gihe cy’umutekano bazatangira kongera kuvuga bamamaza ibihangano byabo n’ibitaramo byabo gusa.
Ibi barabivuga mu gihe mu gihe ubwo imyigaragambyo yari ikomeye mu minsi ishize, abigaragambya batwitse iduka rya Juma Jux rifite agaciro k’arenga miliyoni 700 Rwf, ndetse bategeka Diamond Platnumz gusiba amafoto, amashusho n’ubutumwa yanditse bigaragaza ko ashyigikiye Samia Suluhu Hassan, bitabaye ibyo bagatwika imitungo ye irimo Wasafi records, Wasafi Tv/Radio n’ibindi.
Uku kumutera ubwoba kandi nibyo byatumye we n’umuryango bahunga bajya muri Kenya, icyakora mu gihe ibi byose bikomeje kuba nta kintu arabivugaho.
Iyi myigaragambyo ikomeje kubera muri Tanzania iri gukorwa nabadashigikiye Perezida w’iki gihugu Madame Samia Sluhu Hassan uherutse gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu cya Tanzania, ndetse akaba yaramaze no kubirahirira, kurahira byabaye mu muhezo ku bw’impamvu z’umutekano.


