Harimo itike ya 2000 Frw n’iya Miliyoni 2, APR FC yasohoye ibiciro byo kureba Deribi, Abafana boroherejwe

Ikipe ya APR FC yitegura kwakira Rayon sports ku wa Gatandatu yasohoye ibiciro by’amatike, kubifuza kuza kureba uyu mukino wa Deribi.

Ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2025 sa Cyenda ikipe ya APR FC ya 8 kurutonde rwa shampiyona izakira Rayon sports ya kabiri mu mukino w’umunsi wa 7 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Kuri uyu wa mbere niho ikipe ya APR FC yasohoye ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino uhuruza imbaga nyamwinshi y’abakunzi ba ruhago.

Itike ya make yo kwinjira kuri uyu mukino ni 2000 Frw naho iya menshi ni Miliyoni 2, guhera tariki ya 7 Ugushyingo 2025 amatike yaguraga 2000Frw azaba ari 3000 Frw, naho iyaguraga 3000 Frw izaba igura 5000Frw.

Umufana wa APR FC ushaka kugura itike yayisanga kuri website ya tkay cyangwa agakanda *669*5# ubundi ugakurikiza amabwiriza, hakaba harimo n’uburyo bwo gusikana QR code ya sosiyete icuruza amatike yuyu mukino.

Ubuyobozi bw’abafana ba APR FC barahamagarira abakunzi bayo kuza kwihera ijisho uyu mu kino w’abakeba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *