Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felex Antoine Tshisekedi Tshilombo yongeye kurenga nkana ku masezerano y’i Washington yasinyanye n’u Rwanda, Aho we n’Umuryango wa Juvenal Habyarimana batangiye kunoza umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda babinyujije muri FDLR.
Ikinyamakuru IGIHE dukesha aya makuru cyandite ko ari umugambi unyuranyije n’amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC muri Kamena 2025, rubifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ibihugu byombi byumvikanye gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Amakuru yizewe ahamya ko Tshisekedi n’umuryango wa Habyarimana bateganya guha FDLR ibikoresho bihagije, bayifashe kubona abarwanyi bashya, kandi ihabwe ubuyobozi bushya; aho umuhungu wa Habyarimana, Jean-Luc Habyarimana azaba ari we muyobozi mukuru w’uyu mutwe.
Umuntu wa hafi y’ibiro bya Perezida wa RDC yahishuye ko ubutegetsi bw’iki gihugu buri gukorana na Jean-Luc, abanyamuryango b’ihuriro RNC riyoborwa na Kayumba Nyamwasa n’iyiyita ‘Guverinoma y’u Rwanda iri mu buhungiro’ iyoborwa na Thomas Nahimana wabaye Padiri.
Tshisekedi ateganya inama yo ku rwego rwo hejuru i Kinshasa mu ntangiriro za 2026, izahuza abantu bo mu mitwe y’iterabwoba biyita abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, kugira ngo bareme ihuriro rifite igisirikare gikomeye gishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kikaba cyanakuraho ubutegetsi bwarwo.
Kugira ngo iyi nama ishoboke, Leta ya RDC iteganya gushakira aba Banyarwanda inyandiko z’inzira binyuze muri Ambasade yayo muri Afurika y’Epfo.
Mu ntangiriro z’Ukwakira, abagize iyi mitwe y’iterabwoba bahuriye mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo. Iyi nama yayobowe na Jean-Luc wayitabiriye yifashishije ikoranabuhanga ry’iyakure kubera impungenge z’umutekano we.
Iyi nama yaganiriwemo ingigo yo gushaka abanyamuryango bashya no gukangurira Abanyarwanda baba mu mahanga gushyigikira ‘ihuriro rikomeye rya gisirikare’.
Tshisekedi abona ko Jean-Luc ari we muntu wayobora iri huriro, hashingiwe ku mateka afite nk’umwana w’uwayoboye u Rwanda. Ahamya ko ari we washobora guhuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bacitsemo ibice, akaba yahuza Abanyarwanda baba mu mahanga na FDLR.
Si ubwa mbere Tshisekedi agerageje guhuza aba bantu kugira ngo bahindure ubutegetsi bw’u Rwanda. Muri Kamena 2024, Jean-Luc yagiye i Kinshasa mu ibanga, ahura n’abantu ba hafi ya Tshisekedi n’abo mu nzego z’umutekano, baganira ku gushyigikira FDLR.
Nyuma y’ukwezi, ibiro bya Tshisekedi byagaragaje ko bifite umugambi wo kwakira abajenosideri b’Abanyarwanda bacumbikiwe muri Niger, barimo Captain Innocent Sagahutu, wagerageje kwinjira muri FDLR mu 2017 ariko umugambi ugatahurwa.
Leta ya RDC yahagaritse uyu mugambi nyuma y’aho ibaruwa yasinywe n’umuyobozi w’ibiro bya Tshisekedi, Antony Nkinzo Kamole ivuga ku kwakira aba Banyarwanda, igeze mu itangazamakuru bitunguranye.
Muri Werurwe 2025, Thomas Nahimana uri mu bazitabira inama yo mu 2026 yagiye muri RDC no mu Burundi. Amakuru ahamya ko ubwo yari i Kinshasa, yahuye n’abo hafi ya Tshisekedi, kandi ko aganira kenshi n’abayobozi ba FDLR.
Ubwo Nahimana yari i Kinshasa kandi, aba hafi ya Tshisekedi bamuteye inkunga y’ibihumbi 10 y’Amadolari mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa bye na bagenzi be.
Mu mpera za 2023, Tshisekedi yatangaje ko azakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, kandi ko yiteguye gushyigikira Abanyarwanda atekereza ko bashaka impinduka. FDLR, nk’umutwe ukorana n’ingabo za RDC, ni yo abona yanyuzamo uyu mugambi.
U Rwanda rwagaragaje ko ruzi imigambi mibi FDLR n’ubutegetsi bwa Tshisekedi birufiteho, rufata icyemezo cyo gukaza ingamba z’ubwirinzi ku mupaka, rusobanura ko zizagumaho mu gihe rukibona ko hari ibishobora kuruhungabanya.

