Amakipe atatu yo muri Sudani yari yasabye gukina muri Shampiyona y’u Rwanda yamaze kwemererwa, ariko ntiyemerewe gutwara igikombe.
Hari hashize iminsi itari mike havugwa amakuru ko hari amakipe yo muri Sudani yasabye gukina muri Shampiyona y’u Rwanda, kuri uyu wa Kane ni bwo Laverite.rw yongeye kwakira amakuru mpamo nyuma yayo twakiriye tariki ya 22 Ukwakira 2025 yatubwiraga ko aya makipe yamaze kwemererwa, ariko kubera ko hari hiyongeye mo Al-Merreick bisa nk’ibyari byasubije inyuma umwanzuro ku makipe yari yasabye.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 ni bwo umwanditsi wacu yakiriye amakuru yemeza ko aya makipe yombi uko ari atatu yamaze kwemererwa gukina muri Shampiyona y’u Rwanda, ariko akazakomereza aho Shampiyona izaba igeze ikinwa mu gihe ababishinzwe bazaba bamaze gusohora ingenga bihe ya Shampiyona izaba ivuguruye irimo aya makipe.
Kwemerera aya makipe yo mu mahanga gukina muri Shampiyona y’u Rwanda ntibivuze ko izaba iyambere izatwara igikombe.
Mu gusobanuza byinshi kuri aya makuru umunyamakuru wacu yatubwiye ko mu gihe imwe muri aya makipe yasabye gukina muri Shampiyona y’u Rwanda yaba iya mbere bitayemerera gutwara igikombe cya Shampiyona ahubwo ikipe yo mu Rwanda yaza hafi cyangwa yayikurikira ariyo yahabwa iki gikombe, bivuze ko muri aya makipe iyaba iyambere yose muri Shampiyona itatwara igikombe.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sudani riteganya ko amakipe yose yo muri Sudani yasabye gukinira hanze igihe azaba asoje gukina yo ubwayo azahura hanyuma azagera ku mukino wanyuma akaba ariyo isohokera Sudani mu mukino ny’Afurika.
Amakipe yasabye gukina muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse akaba yamaze kwemererwa ni Al-Merreikh, Al Hilal Omdurman, Al Ahli SC Wad Madani. Yose yo muri Sudani.
Amakipe yari asanzwe akina Shampuyona y’u Rwanda ni 16 bivuze ko igihe aya makipe azatangira gukina Shampiyona y’u Rwanda azaba ari amakipe 19.
