MRDP-Twirwaneho irashinja Kayumba Nyamwasa na P5 yashinze umugambi wo gutsemba Abanyamulenge

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushinja ihuriro P5 rya Faustin Kayumba Nyamwasa, Leta y’u Burundi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kugira umugambi wo gutsemba Abanyamulenge.

Umwe mu bofisiye bakuru ba Twirwaneho, Colonel Rugabo Fidel, yatangaje ko afite amakuru yizewe agaragaza ko nyuma y’aho P5 igabweho ibitero bikomeye mu myaka yashize, ishaka gusubira muri Kivu y’Amajyepfo kandi ko ishyigikiwe na Leta y’u Burundi n’iya RDC.

Yagize ati “Kayumba yaraje ariko na we ntabwo yizanye. Kuko inyuma ya Kayumba harimo abandi bantu bamushyigikiye. Irya P5 ya mbere yabaye muri iriya myaka ishize, bari aha ngaha na ba Karemera. Icyo gihe haje abasirikare bagera hafi ku ibatayo, ari ho ngo bari bashyize ibirindiro ngo byo gutera u Rwanda. Icyo gihe bararashwe, abandi barafatwa, bamwe bajyanwa muri gereza, mwarababonye ku mateleviziyo, bamwe bacibwa imanza mu Rwanda.”

Col Rugabo yakomeje ati “None uno munsi kandi barashaka kuzamura izindi ngabo. Uwo muntu wabo ubaha urubuga ngo ni Tawimbi, uwo ni Masunzu, Munigantama, ba Nyamusaraba n’abandi. Kayumba Nyamwasa yaraje, ava Afurika y’Epfo, ajya i Bujumbura, akorana inama n’abo bantu bose. Ni amakuru dufite afite amasoko yizewe.”

Uyu murwanyi yasobanuye ko Kayumba yabonanye n’ubuyobozi bw’u Burundi n’abayobozi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wavuye muri RDC wambaye impuzankano y’ingabo z’u Burundi, bakorana inama itegura uburyo P5 izakorera muri Kivu y’Amajyepfo.

izindi nkuru wasoma

Ingabo za RDC zikanze AFC/M23 zihungishiriza intwaro mu Burundi

Col Rugabo yatangaje ko hari amakuru avuga ko hari abarwanyi ba P5 bagera kuri 50 bashobora kuba baramaze kugera mu misozi miremire yo muri Kivu y’Amajyepfo, hashingiwe ku myanzuro yafatiwe mu nama yabereye i Bujumbura.

Ati “Nyamwasa yabonanye n’ubuyobozi bw’u Burundi, yabonanye n’abandi bakuru b’Interahamwe. Bavuye ino muri Congo, barambuka, bashorewe na Leta y’u Burundi, bambikwa impuzankano y’u Burundi nk’abasirikare b’Abarundi, bakambuka bakagera mu Burundi, ni yo bakoreye inama. Barangije kuzuza gahunda, bavuze ko bagomba kuzamura ingabo, ahubwo bikekwa ko ingabo hafi 50 zishobora kuba zaramaze kuzamuka imisozi.”

Col Rugabo yemeza ko Kayumba we atigeze ajya muri Kivu y’Amajyepfo, ahubwo ko yafashe indege, imujyana i Kinshasa kuganira n’abayobozi ba RDC, nyuma y’ibiganiro asubira muri Afurika y’Epfo.

Ati “Ariko Kayumba Nyamwasa ubwe ntiyigeze yambuka. Yafashe indege, ajya i Kinshasa kubonana n’ubuyobozi bwa Kinshasa mbere y’uko asubira muri Afurika y’Epfo. P5 ntaho ihuriye na MRDP Twirwaneho ahubwo ni abanzi bacu batumazeho, ni bo bafatanyije na FDLR, ni bo bafatanyije n’umuntu wese uri kutwica.”

Col Rugabo yatangaje ko niba P5 ishaka kugaba ibitero muri Kivu y’Amajyepfo, MDRP-Twirwaneho yiteguye guhangana na yo nk’undi mwanzi wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *