Muhadjiri Hakizimana yatandukanye na Police FC, Agenda yikomanga ku gatuza

Ikipe ya Police FC yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari uyimaze mo imyaka ibiri.

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ukwakira 2025 n’ibwo ikipe ya Police FC yatangaje ko yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari uyimaze mo imyaka 2 akaba yahawe byose nkenerwa ku girango atandunakane nayo.

Muhadjiri yageze muri Police FC mu 2023 avuye muri Al-Kholood yo muri Soudi Arabian, kuva shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangira sezo ya 2025-2026 ntiyigeze abanza mu kibuga ibi bikaba byaramahaye ibimenyetso by’uko atari mu mibare y’Umutoza Beni Moussa utoza Police FC.

Police FC itandukanye na na Muhadjiri Hakizimana ku wa kabiri w’iki cyumweru turimo ariho yasinyishije Djabel Manishimwe ukina ku mwanya umwe na Muhadjiri.

Ubuyobozi bwa Police FC bwirinze ku gira icyo buvuga gihambaye kw’itandukana ry’uyu mukinnyi nayo, umunyamabanga wa Police, CIP Umutoni Claudette ubwo yaganiraga na ISIMBI yagize ati “amasezerano aba hagati y’abantu babiri, yego dutandukanye igihe kitarangiye ashobora kuba ari we wabyifuje, dushobora kuba ari twe ariko hari impamvu. ”

Aya makuru kandi yemejwe na nyiri ubwite, aho yagize ati “Nibyo, namaze gutandukana na Police FC kuko nabishakaga cyane.” ibyo benshi bafashe nko kwikomanga ku gatuza.

Muhadjiri Hakizimana yakiniye amakipe yahano mu Rwanda arimo Ethencelles FC, Kiyovu sports, MUKURA VC, APR FC, Emirates club yo muri United Arab Emirates yavuyemo yerekeza muri As Kigali yavuyemo yerekeza muri Al-Kholood yo muri Soudi Arabia yavuyemo mu 2023 aza hano mu Rwanda.

Muhadjiri Hakizimana w’imyaka 31 y’Amavuko, ni umwe mu bakinnyi bagize ibihe byiza muri kariyeri yabo yo gukina umupira w’amaguru kuko sezo ya 2017-2018 ubwo yari muri APR FC yegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza.

Muhadjiri Hakizimana amaze gukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi imikino 33 akaba amaze gutsindira Amavubi ibitego 7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *