Isimbi Alliance wamenyekanye muri Sinema nyarwanda nka Alliah Cool yakebuye abakomeza kwibaza ku modoka nshya y’igikoko aherutse kugura ya Miliyoni 200, harimo n’Umunyamakuru Clement Niyigaba wamamaye cyane nka DC Clement.
Ku munsi w’ejo washize ku wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2025 n’ibwo umunyamakuru ukorera Isibo Radio Clement Niyigaba yashyize ubutumwa kuri Istogram yiwe agira ati “Aho kurata Imodoka y’Inkongomani nitwa Umukire i Nyarugenge, Umwana w’igitwe naguma kuri Kateripulari yambaye i Nyarwanda.”
Yakomeje agira ati “Ndakubwira ukuri ko pressure yo kwemeza izahitana abantu i Nyarugenge, Ka nigire kwibagarira i myumbati hano i Gitwe akavura kaguye.”
Nyuma yo gutangaza aya magambo Alliah Cool uherutse kumurika Imodoka yakataraboneka ifite Pulake(imibare iyiranga) y’Inkongomani nawe yaciye kurukuta rwe rwa Isitogarame ashyiraho ifoto yabimwe DC Clement yatangaje maze abiherekesha amagambo akomeye asa n’umwihanagiriza, aho yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu cyiza, kandi ko iteka bashimira u Rwanda rwabahaye amahirwe yo kuhakurira.
Yagize ati “Rwanda ni igihugu cyiza kandi twese dukunda. Benshi muri twe twakuriye mu Rwanda kubwuko tutagize amahirwe yo gukurira iwacu muri Congo kubera impamvu zo kubuzwa uburenganzira. Iteka dushimira u Rwanda rwaduhaye amahirwe yo kuhakurira, kuhakorera, kuhatura no kuhatungira mu mahoro n’umutekano usesuye.”
Alliah Cool yakomeje avuga ko kuba bamwe muri bo bari mu gihugu cyabo byasabye ubwitange n’amaraso by’Abasore n’inkumi za M23.
Yagize ati “Kuba bamwe muri twe uyu munsi turi mu gihugu cyacu Congo byasabye imbaraga ubwitange n’ amaraso y’ abasore n’ inkumi za M23 (forever grateful), Niyo mpamvu kuba twagira umutungo cyangwa tukabona uburenganzira ku gihugu cyacu bitagateshejwe agaciro nagato.”
Yakomeje agira ati “Buriya rero wa kina n’ ibindi bintu byinshi ariko ntiwakina n’ inkomoko y’ umuntu. (Ikosa rikomeye). Ubutaha mujye mukina indi mikino apana iy’ ibihugu cyane ko inyota yokuba aho turi uyu munsi ushobora nokuba udafite n’ icyo wowe uyiziho.”
yasoje ubutumwa bwe agira ati “Imodoka nubwo wayitungira mu gihugu ikorerwamo ntibyayikuraho agaciro kayo. Uyu munsi sinibazako Congo ariyo igomba gutuma ikintu gita agaciro.”
Amakuru atugeraho avuga ko intandaro yo gutangaza ibi yakomotse ku byo umunyamakuru DC Clement yatangaje.
Nyuma gato y’uko DC Clement abonye ko Alliah Cool atangaje ibi nawe yahise yisubiraho ku byo yari yatangaje yongera kwandika agira ati “oooh ka nisubireho: Aho kurata Imodoka y’Ingande cg Indundi nitwa umukire i Nyarugenge, Umwana w’igitwe naguma kuri Kateripilari cg Toyotayambaye i Nyarwanda.”
Iri teranamagambo ryabayeho nyuma y’aho Alliah Cool yerekanye imodoka aheruka kugura yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (G-Wagen), igura amafaranga arenga miliyoni 200 Frw ariko akayiha plaque yo muri RDC
Amakuru agera kuri Laverite.rw avuga ko n’ubundi aba bombi badasanzwe bacana uwaka(Nti bumvikana).