Ikipe ya Police FC yasinyishije Manishimwe Djabel wari umaze imyaka ibiri adakina mu Rwanda.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025 kipe ya Police FC itozwa na Ben Moussa yatangaje ko yasinyishije umunyarwanda Manishimwe Djabel wari umaze imyaka ibiri adakina mu Rwanda.
Manishimwe Djabel w’imyaka 27 y’amavuko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC, bikaba byitezwe ko azatanga umusaruro cyane mu kibuga hagati.
Manishimwe Djabel yakiniye amakipe nka Rayon sports mu 2014 yagezemo avuye mw’Isonga, APR FC yagezemo mu 2019, Mukura VC yagezemo mu 2023, nyuma yo kuva muri Mukura VC yahise yerekeza muri USM Khenvhela yo muri Algeria yavuyemo mu 2024 ahite yerekeza muri AL-Quwa Al-jaw yo muri Iraq ho atatinze nyuma ya mezi atandatu yahise yerekeza Naft Al-Wassat nayo yo muri Iraq.
Nyuma y’uko uyu musore asinyiye Police FC Laverite.rw yakiye amakuru avuga ko kugira ngo uyu mukinnyi aze muri Police FC byagizwemo uruhare n’umutoza Ben Moussa.
Manishimwe Djabel ageze muri Police FC nyuma y’amezi atatu yari ashize nta kipe afite yo gukinamo.