Umunyamakuru w’imikino kuri SK FM Lorenzo Christian Musangamfura yabwiye mugenzi we Muhayimpundu Adalaide ukorera Radiotv10 ijambo ryo mu Gitaliani ryateye benshi kwibaza ku mubano w’aba bombi.
Kuri iki cyumweru ni bwo umunyamakuru kazi w’imikino kuri Radiotv10 yasangije abamukurikira kuri konte ye ya Isitogarame barenga ibihumbi 30 amafoto (Posts) amugaragaza atatu anabifuriza kugira icyumweru cyiza.
Umunyamakuru Lorenzo Christian Musangamfura anyuze ahatangirwa ibitekerezo kuri ayo mafoto Muhayimpundu Ishimwe Adelaide yari amaze gutangaza maze yandikamo ijambo ryo mu Gitaliyani rigira riti “Ti voglio Bene” mu kinyarwanda bisobanuye “Ndagukunda”, mu gusubiza iki gitekerezo cyari gitanzwe na Lorenzo, Adelaide nawe ntiyagiye kure y’ibyo Lorenzo yari amaze kumubwira nawe yamusubije mu Gitaliyani agira ati “Ach’io ti voglio Bene” mu kinyarwanda bisobanuye “Na njye ndagukunda”.
Ubu butumwa bwaba bombi butangajwe nyuma y’ubwo ku cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025, aho Ida na bwo yari yasangije abamukurikira kuri Isitogarame barengagaho gato ibihumbi 36 amafoto 2, icyo gihe na bwo Lorenzo yaciye ahatangirwa ibitekerezo muri(Comments) atera imitoma ihogoza Ida, agira ati “Uwanyoye Inka ntayoberana, umubwirwa n’Imbavu ndende, N’iyo agenda biramubera.”
Ida nawe yahise amusubiza agira ati “Chr wajye.”
Uku guterana imitoma kw’aba bombi byaje gutuma benshi babibazaho nimba Koko baba binjiye mu Rukundo cyangwa ari byabindi byo kumbuga nkoranyambaga byiswe gutwika.

