Kuri iki cyumweru APR FC yakinnye umukino wo kwishyura wa CAF Champions League na Pyramids ihita isezererwa.
Ni umukino wabereye sitade ya 30 June stadium yakira abantu ibihumbi miringo itatu mu Misiri, ni umukino utari ufite abafana kuko wabonaga iyi sitade yambaye ubusa.
Ikipe ya APR FC yagiye gukina uyu mukino ifite gahunda yo kwataka Pyramids ntacyo yitayeho kuko yashakaga kwishyura ibitego bibiri yari yatsindiwe i Kigali, ikipe ya Pyramids nayo yakomeje kwatakana imbaraga iyi kipe ya APR FC ibi byaje gutuma ku munota wa 43 Ziko atsindira pyramids FC igitego cya mbere cyari kivuye kuri koruneri.
Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya pyramids FC k’ubusa bwa APR FC.
Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko ikipe ya APR FC ifite inyota yo kureba mw’izamu rya Pyramids FC ariko ntibyaje kuyihira kuko ku munota wa 61 Atef yaje gutsindira Pyramids FC igitego cya kabiri, nyuma y’imunota 2 ku munota wa 63 Hamdi yatsinze igitego cya Gatatu.
Iminota 90 y’Umukino yarangiye APR FC isezerewe ku giteranyo cy’bitego 5-0, uyu ni umukino wa 6 umaze guhuza aya makipe yombi aho pyramids FC imaze gutsinda ibitego 15 mu gihe APR FC imaze gutsinda ibitego bitatu.
Uku gusezererwa kwa APR FC itageze mu mikino yo mukindi cyiciro kuzagira ingaruka zokwongera gutombora ikipe ikomeye umwaka utaha.
Kugeza ubu nta kipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika kuko na Rayon sports yari ihagarariye u Rwanda muri CAF confederations cup yakuwemo na Singida Big Stars yo muri Tanzania.