Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko yizeye ko u Rwanda rutazongera guha inzira abacanshuro bava muri RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’U Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rudakwiye kongera gusabwa guha inzira abacanshuro bakoresha n’ubutegersi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu mpera za Mutarama 2025 ubwo M3 yoherezaga abacanshuro 280 iwabo bafatanyaga na Leta ya RDC kiyirwanya, Minisitiri w’umutekano w’imbere muri RDC, Jacguemain Shabani Lukoo, tariki ya 29 Nzeri yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Black Water”, izina ry’abacanshuro bakoresha na Erk Prince wabaye mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bacanshuro uko ari 280 bose batashye basabiwe inzira mu Rwanda.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko muri RDC ariho umuyobozi nka Shabani atera urwenya ku ikoreshwa ry’abacanshuro mu gihugu cye, kandi binyuranyije n’amahame mpuza mahanga arimo iry’umuryango w’abibumbye n’iry’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Yashimangiye ko nyuma yo kwandagazwa kw’abacanshuro biganjemo abanya-Rimania mu rugamba rwabereye mu mujyi wa Goma mu mpera za Mutarama, bagahabwa inzira n’u Rwanda ubwo batahaga, Leta ya RDC ubu iri gukorana n’abanya- Colombiabinyuze muri Black Water.

Minisiteri Nduhungirehe yanasobanuye kokunyuranya n’amahame mpuza mahanga, gukoresha abacanshuro guhabanye n’intego b’amasezerano y’amahoro ya Washington n’itangazo ry’amahame ngenderwahoya Doha yitezweho gufasha RDC kubona Amahoro arambye.

Yagize ati “Kandi nizeye ko u Rwanda rutazongera gusabwa mu gufasha mu gucyura ikindi kivunge cy’abacanshuro.”

M23 ikomeje kugaragaza impungenge zikomeye ko ihuriro ry’ingabo za RDC ririmo abacanshuro rikomeje kubagaba ibitero ku basivili no mu bice rigenzura, ibi bigakomeza gutera impungenge ko intamabara ishobora kongera kurota ngo kuko M23 yiteguye kurwanirira abaturage bakomeje kugabwaho ibitero.

Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC riheruka kugaba ibitero mu bice bitandukanye bya Minjenje muri Masisi na Mikenke muri Mwenga ndetse no muri Mpeti muri Teritwari ya Walikale.

Amakuru akavuga ko mu kugaba ibi bitero hifashishijwe indege za Gisirikare za Drone zo mu bwoko bwa CH-4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *