“Rayon sports irakubitwa nk’Agahinja”, Umufana wa Singida yatangaje.

Rayon sports irakina na Singida Big Stars yo muri Tanzania muri CAF confederations cup yahanuriwe n’umufana wa Singida ko itazakomeza.

Ubwo umunyamakuru wa Laverite.rw yaganariga n’umwe mu bafana ba Singida bari mu Rwanda yashimangiye ko Rayon sports niyo yatsinda uyu mukino ngo ariko itakuramo Singida Big Stars kuko ngo yiteguye neza kurusha Rayon sports ndetse ko nireba nabi iraza gukubitwa nk’agahinja.

Uyu mufana yagize ati “Yego nibyo Rayon sports niyo ifite amahirwe kuko ariyo yakiye uyu mukino, ariko nshuti yajye reka nkubwize ukuri uyu munsi Rayon sports irakubitwa nk’agahinja ubundi izaze muri Tanzania yikandagira.”

Uyu mufana yakomeje avuga ko abizi ko Rayon sports ari ikipe ikomeye kuruhande rw’abafana ngo ariko mu bijyanye n’amafaranga ngo ni ikipe iciriritse.

Yagize ati “Rayon sports iwacu muri Tanzania turayunva ariko tuzi ko ari ikipe ikennye adafite abakinnyi beza bayifasha gukuramo ikipe nka Singida, ikindi kandi ngo n’ikipe isigariye kwizina gusa kuko nta gikombe cya shampiyona iheruka gutwara mu myaka itanu ishize, mbere y’uko mpaguruka iwacu muri Tanzania nabanje kumenya uwo tugiye guhangana, aba ni abana ntibahangana natwe.”

N’ubwo uyu mufana yatangaje ibi Rayon sports yo ikomeje intego zayo zo gukusanya amafaranga ikuye mubafana bayo kugira ngo irebe ko bwaca kabiri, iyi ikaba impanvu benshi baheraho bayishinja gushaka amafaranga kurusha gushaka insinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *