Umunyamakuru wa SK FM Lorenzo Christian yateye imitoma mugenzi we ukora Radiotv10 Ishimwe Muhayimpundu Adalaide.
Ku munsi w’ejo washize kucyumweru nibwo umunyamakurukazi W’imikino kuri Radiotv10 yashyize amafoto abiri kuri konti ye ya Isitogarame ikurikirwa n’Abantu barenga ibihumbi 36(36.1k), nkibisanzwe iyo umuntu atangaje ifoto hari uburyo bwashyiriweho abantu baba bashaka gutanga ibitekerezo kuri iyo foto.
Umunyamakuru Lorenzo Christian Musangamfura yanyuze ahatangirwa ibitekerezo atera imitoma Ishimwe Muhayimpundu Adalaide yatumye benshi bibaza kuri aba bombi.
Lorenzo yagize ati “Uwanyoye Inka ntayoberana, umubwirwa n’Imbavu ndende, N’iyo agenda biramubera.”
Adelaide Ida nawe ntiyazuyaje yahise amusubiza agira ati “Chr wajye.”
Izinyandiko z’aba bombi zaje gutuma benshi babibazaho, bibaza nimba uyu musore wo mu Birunga mu Karere ka Musanze yaba agiye gushinga umugero akabyara akibona Ishusho nk’uko yavutse n’uyu mwari wanyoye amata Koko.
Isimwe Muhayimpundu Adalaide Ida yitabiye irushanwa rya Misi Rwanda rya 2022 aho yari ahagarariye akarere ka Rulindo, Aho yari afite intego zoguteza imbere umupira w’Abagore.



