Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane Tariki ya 4 Nzeri 2025 niho hacicikanye amakuru avuga ko uwahoze ari umunyamabanga muri FERWAFA bwana Kalisa Adolphe Cammarade yaba yamaze gutabwa muri yombi na RIB.
Aya makuru yakwiye cyane kuri murandasi no kubitangaza makuru bitandukanye harimo na Bwiza dukesha iyi nkuru avuga ko uyu Kalisa Adolphe Cammarade wari umunyamabanga (S.G) w’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ko yamaze gutabwa muri yombi n’urwego rw’i Gihugu rw’ubugenzacyaha RIB.
Abantu benshi bakomeje kwibaza niba aya makuru yaba ariyo? cyangwa itabwa muri yombi rye ryaba rifitanye isano n’imwe mu myanzuro yagiye afata ku makipe atandukanye harimo n’Amavubi igihe yari mu nshingano yemwe bamwe ntibabura no kubisanisha na Minisiteri ya siporo.
Gusa n’ubwo bivugwa ko yatawe muri yombi ubwo twakoraga iyi nkuru RIB ntabwo yari yakagize icyo ibivugaho.