Rugaju Reagani umunyamakuru wa RBA uherutse kurekurwa n’Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo aritegura kugaruka mukazi ke kuri Radiyo Rwanda.
Nyuma y’uko uyu munyamakuru afunguwe hagiye hacicikana amakuru avuga ko yaba yaramaze kwirukanwa na RBA nkuko byagiye bitangazwa ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye ndetse no ku miyoboro ya YouTube itandukanye.
Mu gushaka kumenya amakuru mpamo kuri aya makuru yari amaze iminsi avugwa ko Rugaju Reagani Yaba yarirukanwe kuri RBA, Laverite.rw yamenye amakuru avuga ko Rugaju Reagani atigeze yirukanwa muri RBA ko akiri umunyamakuru wayo kandi uyifitiye amasezerano.
Biteganijwe ko ntagihindutse Rugaju Reagani azakongera kunvikana kuri mikoro za Radiyo Rwanda kuri uyu wambere ngo mu gihe byahinduka ntibyarenza iki cyumweru.
Rugaju Reigani ni umwe mu banyamakuru ba sports bamaze kwigarurira imitima yabatari bake kubera ubuhanga afite mu gusesengura amakuru y’imikino yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, yemwe bamwe badatinya no kuvuga ko ariwe musesenguzi wambere mu Rwanda, ariko ikaba ingingo itavugwaho rumwe nabenshi.
Rugaju Reagani ni umunyarwanda, akaba ari umusore w’imyaka 32 y’amavuko yavukiye i Mulenge muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.