D.r Shema Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ariko akaba afite umukoro ukomeye wo kwishyuza Miliyali 2 baberewemo na Minisiteri ya siporo.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025 niho habaye inama y’inteko rusange ya FERWAFA yatorewemo umuyobozi wa FERWAFA muri manda y’Imyaka ine 2025-2029, Umuyobozi yabaye Dr. Shema Fabrice aho ariwe mukandida umwe rukumbi wari wiyamamarije kuyobora FERWAFA ubwo bivuze ko yari ahanganye na oya gusa.
Dr. Shema Fabrice yatsinze atowe n’abanyamuryango 51 bamanitse ‘Yego’ kuri 53 bemerewe gutora, nta ‘oya’ yigeze imanikwa.
Mu ntego ze harimo gushyigikira iterambere ry’umupira w’abakiri bato, ishoramari mu bikorwa remezo, kuzamura urwego rw’amarushanwa, kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru w’abagore, kongera ubumenyi n’ubunyamwuga bw’abari mu mupira, imiyoborere myiza no kugira ubukungu bwihagije, imibanire ku rwego rw’Igihugu no ku rwego mpuzamahanga, guha urubuga abafana, no gukorera mu mucyo.
Dore imwe mu mikoro Dr. Shema Fabrice asigiwe na Munyantwali Alphonse asimbuye:
Mu gihe Dr. Shema Fabrice yiyamamazaga umunyamakuru wa LAVERITE.RW yumvise neza imigabo n’imigamvi bya Fabrice y’umva bidasanzwe ndetse binagaragara ko ariwe ugomba gutorwa nta kabuza, ibi byamuteye gushaka amakuru mpamo ku bibazo bikomeye azasanga muri iriya Nzu ya FERWAFA iherereye i Remera.
Amakuru ava ahantu hizewe Laverite.rw yakiye avugako Minisiteri ya siporo ifitiye ideni FERWAFA ringana na Miliyali 2 ngo aya mafaranga ngo FERWAFA ikaba yarayagurije MINSPORTS ikayashyira mubikorwa bimwe bya sports harimo n’ikipe y’Igihugu Amavubi.
Shema asigiwe umukoro wo kwishyuza aya mafaranga akagarurwa muri FERWAFA agakoreshwa ibyo yagenewe, amakuru avuga ko iri deni rimaze igihe kitari gito.
Fabrice kandi asigiwe undi mukoro ukomeye wo kwishyura miliyoni zirengaho gato 350 Frw, FERWAFA ibereyemo kampani yagurishije amatike y’indege Amavubi mu bihe bitandukanye.
Dr. Shema Fabrice asigiwe undi mukoro wo gusoza umushinga wokubaka Hotel ya FERWAFA imaze imyaka nagatiki y’ubakwa ariko ikaba yaranze kwuzura kandi mu by’ukuri bigaragara ko Hotel yubatswe ariko hagakomeza kwibazwa kugituma iyi Hotel idatahwa.
Fabrice asigiwe umukoro ngo wo kwishyura amafaranga FERWAFA ibereyemo Hoteli imwe ikomeye ngo Amavubi yigeze gukoreramo umwiherero, Laverite.rw ntiyabashije kumenya izina ry’iyo Hotel.
Undi mukoro asigiwe n’uwo kubaka ikipe y’Igihugu ahereye mu bakiri bato ndetse no kwongera gushyira imbaraga mu Mavubi akongera kugaragara kuruhando mpuza mahanga ariko ibi ntibyashoboka udahereye muri shampiyona kuko ariyo irerera ikipe y’Igihugu.
Iyi n’imwe mu mikiro ikomeye abantu benshi batari bazi Dr. Shema Fabrice asigiwe muri FERWAFA.
Na none kandi amakuru ahari avuga ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi itari yagurirwa amatike y’indege izakoresha yerekaza muri Nigeria na Zimbabwe mu mikino yogushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026, uku gutinda kugura amatike ngo bikaba bishobora gutuma bamwe mu bakinnyi babura amatike kuko turi mugihe cya High season ni igihe abantu benshi baba bajya mu biruhuko, ibi bikaba bishobora gutuma amatike y’indege abura.

