APR FC kimwe n’andi makipe akomeye mu Rwanda iba ifite abakinnyi benshi bahamagawe mu makipe yabo y’Ibihugu, ariko byabaye urujijo binatungura benshi ku mukinnyi wayo Memel Rouf Dao wakuwe muri ekipe y’igihugu cye.
Ku wa kabiri tariki ya 27 Kanama 2025 ni bwo hatangajwe amakuru avuga ko umukinnyi wa APR FC Mamael Raouf Dao yahamagawe muri ekipe ye y’Igihugu ya Burukima Faso,ariko byaje gutungurana kuri uyu wa kane ubwo hasohokoga urutonde rwanyuma rw’abakinnyi umutoza yahamagaye aho uyu mukinnyi wa APR FC atarari arimo.
Amakuru yizewe LAVERITE yakiye avuga ko ikipe ya APR FC ari yakiye ubutumire bwa Brukina Faso buyisaba uyu mukinnyi ariko ngo nyuma yokureba uko uyu mukinnyi amaze iminsi yitwara ngo umutoza utoza ikipe y’Igihugu cye yahisemo kutamuhamagara.
N’ubwo bimeze gutyo umutoza wa APR FC ngo yari yamaze gufata umwanzuro w’uko Dao atari mu bakinnyi azifashisha mu mikino ya CECAFA Kagame Cup.
Icyo abasesenguzi bahuriraho ku kuba Dao yakuwe mu bakinnyi bahamagawe n’ikipe y’Igihugu ye bavuga ko bigendanye n’uko amaze iminsi yitwara mu mikino y’Inkera y’Abaizi.