Uvira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hunvikanye amasasu mu gace kari gasigeye mu biganza bya FARDC nyuma yo kwirukanwa i Bukavu, Biravugwa ko Wazalendo ariyo yagabye igitero ishaka kugenzura umupaka wa Kavimvira.
Umunyamakuru Héritier Baraka MUNYAMPFURA ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko amasasu yavuze mu gitondo kuri uyu wa kabiri mu gace ka Kavimvira.
Avuga ko abamuhaye amakuru bemeza ko umutwe wa Wazalendo ushaka kugenzura umupaka wa Congo n’u Burundi ingabo za Congo zihari zikahava.
Amakuru avuga ko abaturage b’i Uvira bacyumva ayo masasu benshi bahisemo kujya mu nzu barakinga.
Urubuga Kivumorningpost.cd rwandika amakuru y’ibibera mu burasirazuba bwa Congo, na rwo rwemeza ko Wazalendo bateye ingabo za Congo ziri ku mupaka wa Congo n’u Burundi, imirwano yabaye ituma ubuzima mu mujyi buhagarara.
Ku wa Mbere umusirikare wa Congo yarashwe na Wazalendo ku mpaka zari zivuye ku gusaka imodoka zavuye i Burundi zijyanye abantu bagiye gushyingura Colonel Gisore Patrick uzwi cyane ku izina rya Kigofero wapanye n’umugore we mu mpanuka y’indege ya gisivili yavaga i Lubutu yerekeza i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Uyu Colonel mu ngabo za FARDC yari ayoboye Batayo mu gace ka Punia mu ntara ya Maniema mu Burasirazuba bwa RDC, yapfuye tariki 16 Kanama, 2025.
Muri uko kurasana kwabereye ahitwa Mulongwe, muri teritwari ya Uvira umwe muri Wazalendo yakomerekejwe n’amasasu.
Umuryango wa Human Rights Watch ushinja Wazalendo, imitwe yashyizweho na Perezida Felix Tshisekedi gukora ibyaha byibasira abasivile muri Kivu y’Amajyepfo.
Wazalendo ihanganye na FARDC mu gihe amakuru avuga ko umutwe wa AFC/M23 muri iyi minsi urwana ugana muri Uvira kugira ngo naho uhigarurire.