Rayon sports WFC yamenye amakipe bazakina mu mikino ny’Afurika harimo n’iyo muri Ethiopia.

Ikipe ya Rayon sports y’Abari n’abategarugori iri mu itsinda rya Kabiri mu mikino yo mu Karere ka Afurika y’Iburasita zuba no hagati yo gushaka itike ya CAF Women’s Champions League.

Rayon sports y’Abagore niyo izahagararira u Rwanda mu mikino ny’Afurika nyuma y’uko itwaye igikombe cya shampiyona.

None ku wa kabiri ni bwo habaye tombora maze ikipe ya Rayon sports WFC yisanga mu itsinda rya Kabiri, aho irikumwe n’amakipe akomeye nka CBE FC yo muri Ethiopia na Top Girls Academy FC yo mu Burundi.

Mu tsinda C ho harimo Yei Joint Stars FC, JKU Princess FC na JKT Queens naho itsinda A harimo FC Denden,Kampala Queens na Kenya Bullets Police.

Rayon sports WFC nubwo yamaze kumenya amakipe azakina nayo muri iyi mikino ya CECAFA yo gushaka itike ya CAF Women’s Champions League izabera muri Kenya kuri Nyayo Stadium, bivugwako iyi kipe imaze amezi ane idahemba abakinnyi bayo ndetse ngo bikaba bishoboka cyane ko bagenda na Busi isanzwe mu gihe bazaba bagiye muri iyi mikino izatangira tariki ya 4 kugeza tariki ya 16 Nzeri 2025.

Rayon sports WFC si ubwambere yaba ikinnye iyi mikino kuko umwaka ushize barayikinnye akaba ari nayo nshuro yambere yari iyitabiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *