APR FC Inkera y’Abahizi yayibanye umuharavumba, As Kigali na Police FC zicaye mubushorishori.

Kuri uyu wa kane Tariki ya 21 Kanama 2025 ikipe ya APR FC yatakaje umukino wa kabiri wo mw’irushamwa yateguye ry’Inkera y’Abahizi bishimangara kudatwara iki gikombe.

Ni umukino ikipe ya APR FC yakinnye na Police FC urangira ari ibitego bitatu bya Police fc kuri bibiri bya APR FC.

Wari umukino ubere ijisho kumpande zombi aho amakipe yatangiye umukino ubona ko agerageza kwatakana ashaka ibitego, kuruhande rwa APR FC umukinnyi Mamadou sy yagerageje kenshi guca mu rihumye ubwugarizi bwa Police FC bwari buyobowe na Zidane wari wabaye ibamba ariko ntibyamworohera, ikipe ya Police FC yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku makosa yari akozwe n’Umuzamu wa APR FC Ishimwe Piere ku mupira yari ahawe na FITINA Omborenga akananirwa kuwutanga neza Birangira Lague abibye umugono abatsinda igitego cyiza cyinjiye kumunota wa 38.

Ibyishimo bya Police FC ntibyaje gutinda kuko kumunota wa 44 w’umukino William Togui wa APR FC yamenye inshishi mubyishimo bya Police FC abatsinda igitego cyiza, igice cyambere cyarangiye ari igitego kimwe kuri kimwe.

Igice cya kabiri nacyo cyatangiranye imbaraga ikipe ya APR FC yashakaga igitego ndetse byanaje kuyihira ikabona igitego cyakabiri cyo k’umunota wa 72 gitsinzwe na Hakhim Kiwanuka, ibyishimo by’abafana ba APR FC bari benshi kuri uyu mukino ntibyarengeje iminota ine kuko ku munota wa 76 wari uhagije kugirango Muhozi Fred wari winjiye mu kibuga asimbuye abe amaze kwishyurira Police FC.

Ikipe ya Police FC yakomeje kwataka izamu rya APR FC maze k’umunota wa 80 W’umukino Mugisha Didier (Taichi) nawe wari winjiye mu kibuga asimbuye atsinda igitego cyatanze insinzi ku ruhande rwa Police FC.

APR FC n’ubwo yatsinzwe uyu mukino Umutoza mukuru Abderrahim Taleb yari yahisemo kugarura 11 batsinze Power Dynamos.

Gutsindwa uyu mukino bisobanuye ko APR FC itazatwara iki gikombe cy’Inkera y’Abahizi yateguye kuko ikipe yambere ni As Kigali namanota 6, iya kabiri ni Police FC n’amanota 3 Azam niyo ya 3 n’amanota 3, iyanyuma ni APR ifite zero, APR FC isigaje gukina umukino umwe izakina mo na Azam FC, ni mugihe Police FC izaba yabanje gukina na AS Kigali, Aho As Kigali isabwa kunganya gusa igahita itwara iki gikombe.

Umukinnyi Sheikh Djibril Quattara ntabwo yagaragaye muri uyu mukino kubera impanvu z’uburwayi, mugushaka kumenya icyo Quattara Yaba arwaye www.Laverite.rw yakiye amakuru yizewe ko uyu mukinnyi arwaye ibicurane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *