Paul Muvunyi yasezeye kuri Rayon sports.

Paul Muvunyi wari uyoboye urwego rw’ikirenga muri Rayon sports biravugwa ko yeguye kuri iyo mirimo.

Ni amakuru yakwiye cyane ku mbuga nkoranya mbaga ku munsi w’ejo washize ku wa mbere, aho benshi bavugaga ko uyu mugabo yamaze kwegura kuri iyo mirimo yari ashinzwe muri Rayon sports.

Mugushaka kumenya amakuru mpamo kuri aya makuru Laverite.rw yegereye bamwe mu bantu bahafi bo muri Rayon sports batubwira ko nabo babibonye mu bitangazamakuru no kumbuga nkoranya mbaga ngutyo gusa hari uwabwiye Laverite.rw ko bishoboka cyane ko Yaba yasezeye kuko mu bayobozi bayoboye iyi kipe y’i Nyanza harimo abo batunvikana.

Ubwo Rayon sports yakinaga na Yanga African yo muri Tanzania mu birori by’umunsi w’igikundiro 2025, amakuru avuga ko Paul Muvunyi atigeze yitabira ibi birori, mu gihe Munyakazi Sadate we batajya imbizi yari yahawe ubutumire.

Benshi mu bakurikiranira hafi amakuru yo muri Rayon sports bavuga ko mu gihe Paul Muvunyi yaba yasezeye akomeje ngo Yaba agiye ataye Rayon sports mu matsa kuko igitsure cye haricyo cyafashaga mu miyoborere yiyi kipe ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

Paul Muvunyi aramutse agiye n’iki abafana bazamwibukiraho?

Tariki 22 Ukwakira 2017 ni bwo komite Nyobozi ya Rayon Sports yatoye Muvunyi Paul asimbuye Gacinya Denis wahise aba umuyobozi wungirije. Umwaka we wa mbere ntabwo wagenze neza kuri Paul Muvunyi kuko atatanze ibyishimo ku bafana nk’uko byagenze k’uwo yari asimbuye.

Gusa umwaka we wa kabiri 2018-19 yaje gutwara igikombe cya shampiyona Rayon Sports iturutse inyuma yigaranzura mucyeba anageza ikipe bwa mbere mu mikino ya 1/4 cy’imikino ny’Afurika ya amakipe yabaye ayambere iwayo maze abafana barishima karahava ikizere kiba cyose ariko nabyo byasaga nko kubyinira ku mwobo kuko na we nta ntego z’ikipe n’amategeko ayirengera ndetse azayitunga mu bihe bizaza yari yarashyizeho, ahubwo ikipe yabagaho mu buzima bwako kanya.

M’Ugushyingo 2024 n’ibwo komite iyoboye Rayon sports ubu yashyizweho irangajwe imbere na Bwana Twagirayezu Thadé, ntabyinshi wavuga kuriyi komite kuko nayo bitayigenkeye neza kuko baje Rayon sports ifite amahirwe yo gutwara ibikombe byose cya igatwara kimwe ariko byaje kubaca mu myanya y’intoki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *